00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatikani irahakana ibivugwa ku bakekwaho gushyira amabanga yayo hanze

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 26 July 2012 saa 09:44
Yasuwe :

Leta ya Vatikani irahakana ibyatangajwe n’ibinyamakuru ko abayobozi batatu bo hejuru bagaragaweho kugira uruhare mu gushyira hanze amabanga akomeye ya Vatikani
Abo bavugwa ni Karidinari Paolo Sardi wari ushinzwe gutegura imbwirwaruhame(discours) za Papa, Musenyeri Josef Clemens Umunyamabanga w’akanama ka Vatican gashinzwe abalayiki, ndetse na Ingrid Stampa Umunyamabanga wihariye wa Papa.
Ibiro ntaramakuru Gatolika(CNA) byanditse ko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa (…)

Leta ya Vatikani irahakana ibyatangajwe n’ibinyamakuru ko abayobozi batatu bo hejuru bagaragaweho kugira uruhare mu gushyira hanze amabanga akomeye ya Vatikani

Abo bavugwa ni Karidinari Paolo Sardi wari ushinzwe gutegura imbwirwaruhame(discours) za Papa, Musenyeri Josef Clemens Umunyamabanga w’akanama ka Vatican gashinzwe abalayiki, ndetse na Ingrid Stampa Umunyamabanga wihariye wa Papa.

Ibiro ntaramakuru Gatolika(CNA) byanditse ko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa leta ya Vatican rigira riti: ‘’ Leta ya Vatican iramagana yivuye inyuma ibyo bitangazwa, kuko ntaho bishingiye ahubwo bitesha icyubahiro abavugwamo kandi barabaye indahemuka za Papa mu myaka myinshi’’

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani ‘’La Repubblica’’ cyasohoye iyo nkuru kuya 23 Nyakanga nyuma yuko byari byasohotse ku rubuga rwa internet rw’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa: ‘’Die Welt’’ mu cyumweru gishize.

Ibyo binyamakuru byombi byatangaje ko uruhare rw’abayobozi batatu bo hejuru ba Vatican mu ishyirwa ku karubanda ry’amabanga ya Vatican aribyo byiswe ‘’Vatileaks”, ngo uruhare rwabo rwagaragajwe na komisiyo y’iperereza y’abakaridinari, ikuriwe na Cardinal Julian Herranz ukomoka muri Espagne.

Umuvugizi wa Leta ya Vatican Padiri Federico Lombardi yagize ati : ‘’ Niba umuntu ahamagajwe ngo aze gutanga amakuru imbere ya komisiyo ishinzwe iperereza, nta na rimwe bivuze ko aba akekwa’

Padri Lombardi abona ko inkuru ya mbere yatangajwe muri ‘’ Diet Welt’’ itahawe agaciro mu bitangazamakuru byo mu Budage kuko ngo yari yuzuye ibinyoma gusa n’ibirego bidafite aho bishingiye.
Itangazo rya Vatican risoza rigira riti:‘’Kuba inzego zibishinzwe zitarashyira ibyavuye mu iperereza ahagaragara, ntawe ugomba gutangaza ibinyoma bidafite aho bishingiye. Aya makuru y’ibihuha siyo rubanda rukeneye kumenya’’

Hagati aho umukozi wo kwa papa witwa Paolo Gabriele, kugeza ubu niwe wenyine umaze gushinjwa icyaha cyo guha impapuro z’amabanga ibitangazamakuru .Nyuma y’amezi abiri muri gereza, ubu noneho yemerewe gufungirwa iwe mu rugo.

Iby’ishyirwa hanze ry’amabanga ya Vatican,bizwi ku izina rya ‘’Vatileaks’’, byatangiye muri Mutarama 2012 ubwo bimwe mu binyamakuru by’i Burayi byatangazaga ayo mabanga , abanyamakuru bandikaga ko izo nkuru bazikisha impapuro zibanga bahawe n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ba Vatican.

Amwe muri ayo mabanga ngo ni uko hari ukurwanira ubutegetsi mu buyobozi bwa Vatican ndetse ngo na ruswa ikomeje kwiganza i Vatican

Ibintu byakomeye muri Gicurasi 2012 ubwo umwanditsi witwa Nuzzi yanditse igitabo kitwa His Holiness: The Secret Papers of Benedict XVI . Icyo gitabo kivuga ku mabaruwa y’ibanga hagati ya Papa n’Umunyamabanga we wihariye. Icyo gitabo kigaragaza kandi Vatican nk’indiri ya ruswa n’ishyari , gisobanura ku buryo burambuye umutungo wa Papa mu mafaranga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages