Nyuma y’uko abantu benshi batonze umurongo bashaka kureba umurambo wa Chavez, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwemeje ko atazashyingurwa ahubwo agiye gushyirwa mu nzu ndangamurage nyuma yo guterwa imiti ituma atabora akajya arebwa na buri wese wifuza kumurweba.
Umurongo muremure w’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bakoze umurongo wa kilometero zirindwi bamaze amasaha arenga 13 bategereje kureba bwa nyuma Hugo Chavez.
Anna Gonzalez w’imyaka 60 ubwo yaganiraga na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) yavuze ko yari amaze amasaha arenga atatu kuri uwo murongo ataragerwaho ngo arebe Chavez yifuza ko aruhukira mu mahoro nk’umuntu uzasigara mu mitima y’Abanyavenezuela.
Umurambo wa Chavez wari mu isanduku ifunguye igice kimwe , abantu benshi bakoraniye kurwureba bwa nyuma. Uwo murambo uri mu isanduku irinzwe n’abasirikare benshi mu bimenyetso bitandukanye bya gisirikare bakoreye imbere yawo .
Mu kiganiro n’abanyamakuru Visi perezida, Nicolas Maduro yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Isiraheli bihungabanya umutekano wa Venezuela aho yanavuze ko Chavez ashobora kuba yararozwe.
Mu magambo ye yumvikanagamo akababaro yagize ati "El Comandante Chavez yararwanyijwe mu burwayi bwe. Turahamya ko abanzi b’ishyaka ryacu bamufatiranye mu burwayi bakamurwanya."
Chavez yagiye ku butegetsi atsinze amatora mu 1998, akaba kandi yaheruka gutsindira indi manda y’imyaka itandatu mu Kwakira 2012. Yishwe na kanseri ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2013.
Kugeza ubu abaperezida barenga 30 barimo abayobora ibihugu byose bigize Amerika y’Epfo bari muri Venezuela mu kunamira mugenzi wabo.



















TANGA IGITEKEREZO