Alison Carey ni mukuru w’umuhanzi Mariah Carey ubu arashaka kwiyunga nawe nyuma y’imyaka 18 bamaze badacana uwaka. Yatangaje ko yakoraga umwuga w’uburaya kugirango abone icyo gutungisha murumuna we Mariah Carey, ariko ubu yarabiretse
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru 7sur7, Alison yatangaje ibyo nyuma y’ibirori by’umunsi mukuru w’amavuko w’impanga za Mariah carey, Monroe na Moroccan. Nyuma yo kubona amafoto y’izi mpanga, yahise atelefona murumuna we amusaba ko bakwiyunga.
Alison ubu ufite imyaka 50 n’abana 4 abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse na kanseri y’umwijima, yemeza ko agikunda Mariah Carey n’umuryango we.
Yagize ati:"Nashakaga kuvugana na murumuna wanjye ngo mubwire uburyo mukumbuye. Kuri njye, nubwo hari hashize igihe kinini tutavugana, ndacyamukunda kandi mufata nka murumuna wanjye. Sinabasha kuvuga uko niyumvise ubwo narebaga amafoto y’abishywa banjye, ni ab’igikundiro."
Alison yavuze kandi ko n’umwuga w’uburaya yakoze imyaka myinshi yawukoraga kugira ngo abashe kuvuza no kugaburira barumana be, barimo na Mariah Carey ubu ufite imyaka 42 yawuretse.
Yagize ati: "Ubu ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuri njye byabaye amateka, kandi n’umwuga w’uburaya si nkiwukora kuko nawukoraga kugirango mbone icyo nderesha barumuna banjye."



















TANGA IGITEKEREZO