00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatotejwe amezi 6 aziritse ku musarani

Yanditswe na

Simbi

Kuya 3 January 2012 saa 04:50
Yasuwe :

Mu gihugu cya Afghanistan Polisi yaho iratangazako yabashije gukiza umugore w’imyana 15 wari umaze amezi 6 aziritse ku musarani kubera kwangana kuryamana n’umuryangowe.
Uyu mwana w’umukobwa witwa Sara Gul wari warashyingiwe ku mugabo w’imyaka 30, Polisi yatangaje ko yari amaze amezi agera kuri 6 afungishijwe iminyururu ku musarane kandi akubitwa birenze urugero buri munsi kubera ko yanze kuryama n’abavandimwe ndetse n’ababyara b’umugabo we.
Nk’uko AP ibitangaza, ababyeyi b’uyu mukobwa (…)

Mu gihugu cya Afghanistan Polisi yaho iratangazako yabashije gukiza umugore w’imyana 15 wari umaze amezi 6 aziritse ku musarani kubera kwangana kuryamana n’umuryangowe.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Sara Gul wari warashyingiwe ku mugabo w’imyaka 30, Polisi yatangaje ko yari amaze amezi agera kuri 6 afungishijwe iminyururu ku musarane kandi akubitwa birenze urugero buri munsi kubera ko yanze kuryama n’abavandimwe ndetse n’ababyara b’umugabo we.

Nk’uko AP ibitangaza, ababyeyi b’uyu mukobwa Sara gul bakomeje gushakisha aho yaba aherereye, ariko umugabo akanga kubabwira, nibwo bahisemo kubimenyesha polisi ngo ibafashe gushakisha niba nta kibazo yaba afite nyuma y’amezi 9 gusa ashyingiwe kuri uyu mugabo Mohammed Azim.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Badakhshan Fazal Rahman yatangaje ko uyu mukobwa yakubitwaga kenshi, kandi akimwa ifunguro rihagije, muri iki gikorwa cyo kumushakisha hashoboye gufatwa nyirabukwe, gusa umugabo we yashoboye gucika akaba agishakishwa n’inzego za polisi.

Polisi kandi yakomeje itangaza ko ibi atari ubwa mbere bibaye, aho abakobwa benshi muri iki gihugu bashyingirwa bakiri bato bikabaviramo gufatwa nabi bikabije mu ngo zabo.

Sara Gul kuri ubu we ari mu bitaro aho muganga Dr. Gul Mohammad Wardak yatangaje ko yakuwemo zimwe mu nzara z’intoki, ndetse bikaba bigaragara ko yatwitswe inshuro zitari nkeya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages