Ria Cooper wavutse yitwa Brad Cooper, ku myaka 17 ni we Mwongereza wahinduye igitsina cye akiri muto. Ubu ku myaka 18 afite arumva ashaka kongera guhinduka umuhungu, akaba yakuyeho igikorwa cyo kongera kumubaga cyagombaga kuba muri Mutarama 2013.
Amakuru dukesha urubuga rwa DailyMail aratangaza ko Umuhungu w’imyaka 18 witwa Ria Cooper ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, afite imyaka 17 y’amavuko ni bwo yasabye ko igitsina cye cyahindurwa akagira igitsina gore.
Mbere yo gutangira kwihindura umugore, abantu batandukanye ngo bagize impungenge kuko babonaga afashe icyemezo gikomeye kandi akiri muto ariko aranga arabananira.
Uyu muhungu yahagaritse gufata imisemburo ya kigore ngo kuko abona ifite ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Ria Cooper yatangaje ko hari igihe agira igitekerezo cyo kuba yakwigurisha( yaba indaya) kugira ngo abone uko ashyikirana n’abantu, ariko agahita abyikuramo.



















TANGA IGITEKEREZO