Tariki 5 Nyakanga ni umunsi wa 161, hasigaye 178 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1295: U Bufaransa na Ecosse byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kurwanya u Bwongereza.
1687: Isaac Newton yashyize ahagaragara inyandiko yise Philosophiæ Naturalis Principia Mathematica, yabaye ingirakamaro mu mpinduka y’ubumenyi ari bwo siyansi (scientific revolution).
1811: Venezuela yatangaje ubwigenge bwayo yibohora ubukoloni bwa Espagne.
1830: U Bufaransa bwigaruriye Algeria.
1884: U Budage bwatangiye kugenzura Cameroon.
1934: Habaye imyigaragambyo yiswe Bloody Thursday, yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abapolisi barashe rwagati mu mbaga y’abakozi bigaragambyaga.
1945: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Philippines yatangaje ukwibohora kwayo.
1962: Algeria yatangaje ubwigenge bwayo, yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.
1963: UNAR yagabye ibitero ku Rwanda.
1973: General Major Juvénal Habyarimana yahiritse ku butegetsi Grégoire Kayibanda.
1975: Ishyaka rukumbi MRND rya Habyarimana ryarashinzwe.
1995: Armenia yatangaje Itegeko Nshinga ryayo rishya, nyuma y’imyaka ine itangiye kwigenga dore ko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zari zimaze gusenyuka.
1996: Dolly the sheep (Intama), ikinyabuzima cya mbere cyashoboye kubaho hifashishijwe clonage( kubyaza akaremangingo ikinyabuzima).
1999: Perezida Bill Cliton yatangaje ko yanze ibihano by’ubukungu byari byafatiwe ubutegetsi bw’Abatalibani muri Afghanistan.
2004: Bwa mbere muri Indonesia, hatangiye gukorwa amatora ya Perezida wa Repubulika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1321: Joan of The Tower, umwamikazi ndetse n’umufasha w’Umwami David II wa Ecosse.
1931: Ismail Mahomed, wabaye umukuru w’ubutabera muri Afurika y’Epfo na Namibia.
1979: Shane Filan, umuririmbyi wabaga mu itsinda rizwi cyane rya Westlife.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1945: John Curtin, Minisitiri w’Intebe wa cumi na kane wa Australia.
2004: Hugh Shearer, umunyapolitiki wo muri Jamaica, yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
2008: Hasan Doğan, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya.


















TANGA IGITEKEREZO