Mu myaka ya 2000 icyo gice cyari icyicaro cy’Aba-Connards. N’ubu iyo winjiyemo wumva hari abahwihwisa ngo mu “Gi-connards” nubwo ababazi bakiba muri UR ari mbarwa.
Ijambo “connard” mu Gifaransa risobanuye udaha agaciro ibyari bikwiye kwitabwaho. Uko uryumva ni nako ryashyirwaga mu bikorwa n’Aba-connards bo mu yakoze ari UNR yahindutse UR.
Ni ba bantu batatinyaga kuvuza induru umuntu runaka ari kuganiriza abanyeshuri. Ubwo icyo gihe yabaga avuze igitekerezo badashyigikiye cyangwa hari ibikozwe bumva byagenzwa ukundi.
Umwe mu bize muri Kaminuza Aba-Connards bakihaba, yabwiye IGIHE ko nk’iyo umuhanzi yazaga gutaramira abanyeshuri akaririmba indirimbo Aba-Connards batishimiye, bahitaga batera indi inyuranye nayo kandi bagacinya akadiho ku buryo barangazaga abantu.
Iyo habaga hari umupira wabaye, uko Aba-Connards bafana byabaga byihariye.
Bashoboraga kwigaragura hasi abandi bakabarangarira aho kureba abakinnyi mu kibuga.
Muri restaurants naho bari bafite uko barya byihariye ku buryo wahageraga ugahita ubibwira.
Nta Mu-Conard w’umuswa...
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu babaye Aba-Connards, yahishuye ko kwifatanya nabo byasabaga kuba utsindira ku manota yo hejuru kandi wajya munsi yayo bakakwirukana.
Si ibyo gusa kuko n’iyo wagaragazaga imyitwarire idahwitse bagiraga uruhare mu kukurega ku buyobozi bakanagushinja ngo ubihanirwe.
Yagize ati "Twe twari tugamije gusetsa abantu nta bibi twakoraga. Ariko hari ababifiteho isura mbi ngo bakoraga ibintu bibi, ntabwo ari ko byari bimeze."
Icyakora avuze ko hari ababijyagamo bashaka gutesha abandi umwanya, nubwo batabemereraga ko bamarana nabo igihe kinini kuko bahitaga bitandukanya nabo.
Yakomeje ati "Umu-Connard wa nyawe yabijyagamo azi ibyo agiyemo. Kwari ugusetsa abantu, bakaruhuka."
Kuki Aba-Connards batakibaho?
Uwo wari Umu-Connard yasobanuye ko babikoraga ari bakuru.
Kuba ubu benshi basigaye bagera muri Kaminuza bakiri bato, yabigaragaje nk’impamvu Aba-Connards batakibaho kuko abato babigiyemo babihuza n’imyitwarire mibi bikaba byabyara ikindi.
Yabigereranyije no kunyuzura byabaga mu mashuri yisumbuye hambere, byakorwaga nko kumenyereza abanyeshuri bashya uko abiga baba mu kigo babaho ariko byagera nyuma bamwe bakabikurizamo urugomo ari nayo mpamvu byahagurukiwe bigahagarikwa.
Abajijwe niba ajya akumbura iby’Aba-Connards bakoraga, yavuze ko kubera imyaka amaze kugeramo atabikora ariko kandi adaterwa ipfunwe no kuba yarabikoze kuko kwari ugushimisha abandi kandi byagerwagaho.
Nubwo bo babikoraga nk’imyidagaduro, ngo byashoboraga kubabuza amahirwe yo guorerwa umwanya runaka w’ubuyobozi muri Kaminuza kuko hari ababibonaga mu ndorerwamo yo kwitwara nabi.
Uretse muri Kaminuza, no mu kazi cyangwa ahandi uzahasanga abashobora kugereranywa n’Aba-Connards. Abo ni babandi usanga ibyo gutera ipasi batabyikoza, bakanoza ibyo bashinzwe ariko kwita ku miteguro ntubibabaze.
Mu 2020, Dr Charles Murigande wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kaminuza y’u Rwanda yashyize ingufu mu guca imyiwarire y’Aba-Connards kuko hari abari buyitwikire kandi ari inzigo cyangwa ubugome bafite.
Hari hanagamijwe gukomeza kugenzura ko abazajya bava muri Kaminuza bahava bafite uburere bwiyongera ku bumenyi bahabwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!