00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abegereye aho Kankazi yari atuye bifuza ko amateka yaho atasibangana

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 18 April 2016 saa 11:50
Yasuwe :

I Shyogwe mu karere ka Muhanga hazwi mu bijyanye n’amateka ya kera, ahitwa ku Karubanda hari hatuye Umugabekazi Nyiramavugo Kankazi Radegonde umugore wa Yuhi Musinga,no ku Rucunshu, habereye intambara y’ivanwaho ry’ubwami, ryasojwe Rutarindwa yitwikiye mu nzu.

Ayo mateka yose, ashobora kuzima mu gihe nta gikozwe ngo abungwabungwe.

Aho Kankazi yari atuye harasenywe, amatafari aratwarwa, hasigara ikibuga gikinirwaho umupira w’amaguru.

Mu kumenya byinshi ku mateka y’ahahoze hatuye Kankazi, IGIHE yarahasuye, aha ni mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga.

Harangwa n’ibimenyetso bitatu, birimo ishusho rya Bikira Mariya, ikimenyetso gikoze muri sima giteye aho ndetse n’urukuta rwubatse nk’ikimenyetso kiranga ahari amateka akomeye.

Kubona abaturage bazi Kankazi muri icyo gihe biragoye, kuko abenshi bashaje(bapfuye), abana babo usanga bagerageza kuvuga amateka ye ariko hari aho basobwa.

Mukakimonyo Elisabeth twigeze kuganira mu myaka ibiri ishize,ubu yarashaje ari mu kigero cy’imyaka isaga 100, yavuze ko yabaye kwa Kankazi mu mirimo itandukanye yo mu rugo, ariko cyane irebana n’amata.

Yemeje ko yari umuntu mwiza, urangwa n’imico myiza ya gipfura n’impuhwe nyinshi zagaragazwaga n’uko yahaga abaturanyi be amata.

Nyirakamana uri mu kigero cy’imyaka isaga 90 yavuze ko yashyingiriwe muri ako gace, abona abana baho n’abantu bakuru bajya kwa Kankazi bakabaha amata.

Mu buzima bwe ngo ntiyamubonye kenshi kuko atakundaga kujya ahabona ariko ngo hari igihe yamurabukwaga ari mu modoka, bakavuga ko agiye gusura umuhungu we i Nyanza.

Abaturiye aho Kankazi yahoze atuye bifuza ko hagira ibikorwa bihakorerwa ngo amateka yaho atazasibangana.

Kankazi ni muntu ki, yaranzwe n’iki?

Kankazi yari umugore wa Yuhi Musinga akaba nyina wa Mutara wa III Rudahigwa wimye hagati y’imyaka 1931-1959),ayo masano amwemerera kwitwa Umugabekazi wanagiraga uruhare mu gufatanya n’umuhungu we mu kuyobora igihugu.

Umukecuru utibuka igihe yashyingiriwe, wahawe amata na Kankazi

Yatujwe ahitwa ku Karubanda, mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga, aho yabanaga na murumuna we Kabanyana.

Amateka avuga ko yahaciriwe n’abazungu batashakaga ko akomeza gushuka umuhungu we, ku bijyanye n’imyemerere itari ihuye n’iy’abazungu(abakoloni), kuko Abakoloni b’Ababiligi bamushinjaga kwanga gahunda zabo no kubivumburaho, byatumye basa n’abamuciriye kure y’umuhungu we.

Kankazi afatwa nk’umwe mu bagore b’intwari babayeho mu mateka y’u Rwanda, dore ko yafatanyaga n’umuhungu we kuyobora igihugu, kandi umuhungu we akaza kuba intwari.

Kankazi yitwaga Umugabekazi w’umutsindirano, bitewe n’ibijyanye n’uko yafatwaga nabi n’abakoloni byatumye yirukanwa ibwami mu ngoro yo mu Rukari i Nyanza ajya gutura i Gitarama, aho yajyaga aza gusura Rudahigwa ariko ntahamare igihe kinini.

Aha hakaba hari icyumba cyari kigenewe gusa Kankazi na Rudahigwa mu kuganira ku by’imiyoborere y’igihugu mu gihe yabaga yaje kumusura.

Abari bamuzi bagaragaza ko yabayeho ari umugore muremure wubahaga abantu, ndetse wanakundaga abantu, abamugannye akabakira.

Kankazi yahoze atuye mu nyubako, abaganiriye na IGIHE bemeza ko yari nziza igezweho muri icyo gihe, yari yubatswe n’amatafari ahiye hejuru imeze nk’umutemeri.

Nyiramavugo Kankazi Radegonde yashakanye na Yuhi IV Musinga, baje kubyara Umwami Mutara wa III Rudahigwa wavukiye i Nyanza muri Werurwe 1911, akaza kuba n’intwari y’u Rwanda.

Izina Radegonde, Kankazi yarihawe Ku wa 17 Ukwakira 1943, ubwo umuhungu we Umwami Mutara wa III Rudahigwa yabatizwana na Musenyeri Léon Classe, akitwa amazina ajya gusa n’aye yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa muri batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi Pierre Ryckmans.

Icyo gihe na nyina Kankazi nibwo yabatijwe ahabwa izina rya Radegonde, aba umugabekazi wa mbere ubatijwe kimwe n’umuhungu we aba umwami wa mbere ubatijwe.

Akarere ka Muhanga kagiye guha agaciro amateka ye

Akarere ka Muhanga karateganya kubaka inzu y’amateka ku butwari bwaranze uwo mugore w’Umunyarwandakazi, aho yahoze atuye.

Bizimana Eric, ushinzwe igenamigambi mu karere karere ka Muhanga yatangarije IGIHE ko Akarere ka Muhanga gateganya kubaka muri ako gace, inzu ndangamuco y’ubutwari bwaranze abagore.

Yagize ati “Turateganya kuhukaba inzu ndangamurage ijyanye n’ubutwari bw’abagore bwabaranze kuva kera barimo ba Ndabaga nk’uko yakunze kuvugwa mu mateka, Kankazi n’abandi...”

Bizimana yakomeje avuga ko amateka y’abo bagore bazayegeranya agashyirwa muri iyo nzu; ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ngo busigaje kwicara bukagena uko izaba imeze bafatanyije n’inzego zitandukanye.

Ahari hatuye Kankazi, hubatswe urukuta
Ahari hatuye Kankazi hari ishusho rya Bikira Mariya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages