00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasaha ya nyuma ya Mobutu watsimbaraye ku Nterahamwe

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 17 May 2022 saa 12:20
Yasuwe :

Ku itariki nk’iyi muri Gicurasi 1997 nibwo ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga wiyitaga umwami wa Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) bwageze ku iherezo. Ni nyuma y’uko ingabo za Alliance des forces democratiques pour la liberation du Congo/Zaire (AFDL) ya Laurent Desire Kabila zari zimaze kwigarurira Umurwa Mukuru, Kinshasa.

Ifatwa rya Kinshasa ryaje nyuma y’uko ingabo za Kabila zari zimaze kwigarurira ibice bitandukanye bya Zaire birimo na Kikwit, umujyi ufatwa nk’ikigega cy’Umurwa Mukuru. Iki gihe icyizere cyahise kiyoyoka, Mobutu atangira kubona ko ari kugera ku iherezo.

Kugira ngo ubutegetsi bwa Mobutu buhirikwe habaye imirwano ikomeye cyane. Urugero ni nk’iyabereye mu gace ka Kenge kuwa 7 Gicurasi 1997, aho ingabo zarindaga Mobutu bafatanyije n’abahoze mu Ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR) basakiranye n’ingabo za Kabila hagapfa abasivile barenga 200 n’abasirikare 100.

Nyuma yo kubona ko ageze aharindimuka, Kuwa 16 Gicurasi nibwo imodoka ya Mobutu, umuryango we n’ingabo nke zari zimuherekeje bagaragaye basohoka mu Murwa Mukuru Kinshasa berekeza i Gbadolite ku ivuko ry’uyu mugabo wayoboye Congo imyaka 32. Aha niho yafatiye indege imuhungisha.

Major Ngani Yanda Mokomba wari umuyobozi w’Ingabo zarindaga Mobutu, ni umwe mu babanye n’uyu mugabo mu bihe bye bya nyuma ndetse baranajyana ubwo yahungiraga i Gbadolite.

Mu kiganiro Major Ngani yagiranye n’itangazamakuru, yagarutse ku minsi ya nyuma ya Mobutu by’umwihariko ku bikorwa byabaye mbere gato y’uko afata icyemezo cyo guhunga.

Uyu mugabo wabaye hafi ya Mobutu imyaka igera kuri 22 abajijwe uko Mobutu yari amaze afata icyemezo cyo guhungira i Gbadolite, yavuze ko kuri uwo munsi hagombaga kuba Inama yagombaga guhuza Umukuru w’Igihugu n’abasirikare bakuru.

Ati “Kuri iyo tariki hagombaga kuba inama nkuru y’abasirikare, ikabera mu biro bya Perezida. Yari kuba iri mu murongo wo kwiga ku byari kuba n’uburyo bwo guhagarika inyeshyamba.”

Major Ngani yavuze ko abasirikare bakuru bose bageze mu rugo rwa Mobutu mu mugoroba. Mu bari bahari harimo na Gen Norbert Likulia Bolongo wari Minisitiri w’Intebe akaba n’umujyanama wa Perezida, gusa ngo inama yatinze gutangira kuko uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Zaire, Gen Mahele Lieko Bokungu yatinze kuhagera.

Nyuma y’igihe gito Gen Mahele yageze ahagombaga kubera inama ariko asaba kubanza kubonana na Perezida mu buryo bwihariye. Major Ngani yavuze ko Mobutu wari unamaze igihe arwaye kanseri, iki gihe yari ari mu cyumba hejuru muri étage.

Gen Mahele yemerewe kubonana na Perezida Mobutu ariko aherekejwe na Major Ngani ndetse na Capt Kongulu wari n’umuhungu w’Umukuru w’Igihugu.

Gen Mahele mu biganiro yagiranye na Mobutu ngo yamusabye kureba uko yahunga byihuse kuko nta bundi buryo bwari busigaye.

Major Ngani ati “Sinagusezeranya umutekano wawe ubu, ahubwo Marshal ndi hano kugira ngo ngusabe niba bishoboka wava hano ukajya i Gbadolite, uhageze nibwo tuzareba uko twasubiza inyuma inyeshyamba.”

Nyuma yo kumva aya magambo ya Gen Mahele, Mobutu ngo ntacyo yarengejeho ahubwo yahise amanuka ajya mu cyumba cyo hasi. Muri iki gihe abandi basirikare bakuru bari mu cyumba cyagombaga kuberamo inama.

Mobutu yahise ahamagara Major Ngani amubwira ko bagomba kwitegura bakajya i Gbadolite. Ati “ntabwo twumvaga impamvu ariko byari nk’itegeko kuri twe, nasubiye mu rugo gupakira ibishoboka, ubundi turagenda.”

Nyuma yo kugera i Gbadolite, Major Ngani yavuze ko bakomeje gucunga umutekano muri aka gace cyane ko mu bice bituranye nako hari hatangiye kumvikana amasasu. Nyuma yo kubona ko ibintu bikomeye baje guhura n’ihurizo ryo kubona indege izahungisha Perezida cyane ko iya Leta yari yamaze gufatirwa.

Ku mugoroba bamaze kugera Gbadolite, ubwo Major Ngani yari avuye kugenzura uko byifashe mu duce dukikije uwo mujyi, ngo yaje kubona indege ebyiri zo mu bwoko bwa ‘Ilyushin’ ziri ku kibuga cy’indege. Bikekwa ko izi ndege ari izazaga gutwara ubufasha Mobutu yageneraga Savimbi warwanyaga ubutegetsi muri Angola.

Major Ngani wasanze indege imwe imaze guhagaruka, yitambitse iya kabiri ayibuza kuguruka kuko yashakaga ko bayikoresha mu hungisha Perezida Mobutu.

Nyuma yo kubwira aya makuru Mobutu ngo yanze guhunga ahubwo asaba ko bahungisha umuryango we akazapfira mu gihugu cye.

Ati “Mundeke mpfite hano mujyane ababyeyi banyu mundeke. Naramubwiye nti ‘oya tugomba kugenda, twahise tumusohora.”

Col Motoko wafatanyaga na Major Ngani kurinda Perezida Mobutu niwe wamutwaye mu modoka ye ya Benz n’umugore we abaganisha ku kibuga cy’indege.

Major Ngani ngo yategetse ko intwaro zari muri iyo ndege bazikuramo kugira ngo imodoka ya Perezida ibone uko yinjiramo kuko Mobutu atari kubona uko ava mu modoka cyane ko yari amaze kuremba.

Iki gihe Perezida Mobutu yahisemo ko bahungira muri Togo ku nshuti ye magara Perezida Eyadema, aho yavuye yerekeza muri Maroc.

Major Ngani yavuze ko Umwami Hassan II wa Maroc yabakiriye neza. Ati “Muri Maroc Umwami Hassan II yatwakiriye neza, we ubwe ntiyigeze aza kutwakira ariko yohereje abayobozi n’imodoka ziza kutwakira nk’uko bigenda kuri Perezida.

Izi modoka zaherekeje Perezida Mobutu zimugeza kuri Hotel Amphitrite, ari naho yaje kugwa kuwa 7 Nzeri 1997.

Imodoka itwaye Perezida Mobutu, ubwo yasohokaga muri Kinshasa

Yazize gukomera ku Nterahamwe

Mobutu ni umwe mu bantu bari inshuti magara ya Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda ndetse Leta ye ikagira uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare, abasirikare ba leta y’icyo gihe n’abandi basivili, bahungiye muri Zaire ndetse abafite intwaro bazambukana bakingiwe ikibaba n’u Bufaransa muri Zone Turqoise, icyo gihe hari ku butegetsi bwa Mobutu.

Impunzi z’abasirikare n’abasivili barivanze bahungira ku mupaka wa Zaire n’u Rwanda, bakomeza imigambi yo kugaruka gukomeza ubwicanyi basize batarangije, ndetse imyitozo ya gisirikare ikomereza aho.

Kubera guhungabanya umutekano ndetse abari abasirikare bagakomeza imyitozo n’ibindi bikorwa, Mobutu yasabwe gukura izo mpunzi ku mupaka zigahabwa ubuhungiro hagati mu gihugu ndetse abasirikare bagatandukanywa n’abasivili nk’uko amabwiriza mpuzamahanga abisaba, ariko arinangira.

Icyo gihe byari bimaze kugaragara ko nubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rugeze ku musozo, umutekano urambye wifuzwa udashobora kuboneka mu gihe abagambiriye kuwuhungabanya bahawe rugari mu baturanyi.

Perezida Kagame yasabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora birananirana, ni bwo havutse igitekerezo cyo gukuraho Mobutu, binyura mu gushyigikira abari basanzwe barwanya ubutegetsi bwe.

Ni uko Laurent-Désiré Kabila yagezweho nyuma y’imyaka isaga 30 arwanya Mobutu. Yabaga muri Tanzania icyo gihe.

Urugamba rwatangiye binyuze mu guhuriza hamwe abarwanyaga Mobutu no kubongerera imbaraga, barimo Deogratias Bugera wayoboraga ADP (Alliance démocratiques des Peuples), bashinga AFDL (Alliance de forces démocratiques pour la libération du Congo).

Colonel James Kabarebe (ubu General akaba n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano) niwe wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri AFDL.

Avuga ko ubwo urugamba rwari ruhinanye, bageze i Kisangani basanze Mobutu arwanisha abacanshuro gusa, ku buryo ahitwa Watsa, Isiro, barwanye nabo. Muri Kisangani ngo abasirikare ba Mobutu banze kurwana, bishyira mu maboko ya AFDL bari hagati ya 2000-3000.

Ubwo Kisangani yafatwaga, Kabila yahuriye n’abaturage muri Stade ababaza ibyo bashaka, na bo bati “dukomeze i Kinshasa”, izina rya Kabila riraririmbwa karahava, nk’umuntu wari ku rugamba rwo kubohora Kinshasa.

Nyuma y’amezi ane akuwe ku butegetsi, Mobutu yaguye muri Maroc ahitanywe na Kanseri yari imaze iminsi imurembeje.

Aha niho Mobutu yabaga mu gihe yamaze i Gbadolite mbere yo guhungira mu mahanga
Ikibuga cy'indege cy'i Gbadolite nicyo Mobutu yahagurukiyeho ajya muri Togo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .