00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

François Fillon yasabiye imbabazi amakosa yo guha akazi umugore n’abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 February 2017 saa 09:54
Yasuwe :

Umukandida ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa, Francois Fillon yasabye imbabazi ku mishahara yagenewe umugore n’abana be ku kazi bakoreye Inteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko nubwo ibyo yakoze byari byemewe n’amategeko, Abafaransa batakibyemera bityo ko yakoze ikosa.

Ibikorwa bya Fillon byo kwiyamamaza byinubiwe na benshi ariko we ntiyasibye guhakana ko umugore we n’abana babiri bakoze akazi ka baringa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu bo mu ishyaka rye ry’Aba-republicain bavuga ko akwiye gukura akarenge mu bahatanira kuyobora igihugu mu matora ateganyijw euyu mwaka.

Ibyegeranyo bishya byagaragaje ko ashobora gutsindwa mu cyiciro cya mbere cy’amatora muri Mata uyu mwaka hagakomeza Emmanuel Macron na Marine Le Pen.

Inkuru ya BBC ivuga ko ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Paris, Fillon yashimangiye ko azaguma mu matora.

Yavuze ko ibyo yakoze byemewe n’amategeko, ko ntacyo yigeze ahisha ndetse umugore we n’abana akoze akazi gafatika, ubwo yari akiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Ibyari byemewe hambere kuri ubu si ko bikimeze. Gukorana n’umugore n’abana nazirikanaga iyo sano ariko ubu byagaragaje icyizere gike. Ndicuza mbikuye ku mutima kandi ndasaba imbabazi Abafaransa.”

Fillon, w’imyaka 62 y’amavuko wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ku butegetsi bwa bwa Nicolas Sarkozy, yamye ahakana amakosa ashinjwa kuva ukwezi gushize.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko Penelope Fillon, umugore wa François Fillon yahembwe ibihumbi 900 by’amadolari ya Amerika kuva 1998 kugeza 2012, ubwo yari umujyanama w’umugabo we, hagakemangwa imiterere y’akazi yakoze.

Bivugwa kandi ko Fillon yahaye akazi abana be babiri aho bakoraga nk’abanyamategeko bagahembwa amayero ibihumbi 84 hagati ya 2005 na 2007 bakiri abanyeshuri.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa ateganyijwe kuba ku wa 23 Mata no ku wa 7 Gicurasi 2017. François Hollande yatangaje ko ataziyamamariza kuyobora manda ya kabiri, umwaka ushize.

François Fillon uhatanira kuyobora u Bufaransa mu matora yo muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages