00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imaramatsiko ku duce 11 turi mu tubumbatiye amateka y’u Rwanda

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 November 2025 saa 07:40
Yasuwe :

Twinshi mu duce tw’u Rwanda umuntu agezemo, asanga ubwatwo tubara inkuru z’u Rwanda rwo hambere n’iz’abaturage barwo muri icyo gihe, ku buryo buri gasozi na buri shyamba usanga bibara inkuru z’ahahise cyangwa ugasanga ari ahantu habumbatiye amateka runaka.

Muri iyi nkuru turagaruka ku duce 11 ushobora gusura tukagufasha kurushaho gusobanukirwa amwe mu mateka yihariye yatwo ndetse n’ay’u Rwanda rwo hambere imico n’imigenzo ndetse n’abaturage barwo muri rusange.

1. Ingoro ndangamurage y’ibidukikije ya Karongi

Iyi ngoro iherereye mu mujyi wa Karongi ubarizwa ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, ikaba iya mbere y’ibidukikije yabayeho mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, ubwo yafungurwaga ku mugaragaro muri Nyakanga 2015.

Iri mu nzu ndangamurage umunani z’igihugu zibarizwa mu Rwanda.

Yamenyekanye cyane kandi mu kumurika ibijyanye n’ingufu zisubira ari na ko hatezwa imbere imibanire myiza hagati y’abantu n’ibidukikije.

Iyi ngoro ifite umwihariko ko ku gisenge cyayo hateyeho ibimera byiganjemo ibyakoreshwaga nk’imiti gakondo mu Rwanda.

Uretse kuba inzu ndangamurage, inifashishwa nk’ahatangirwa amasomo haba ku banyeshuri n’abandi bahasura bakarushaho gusobanukirwa byinshi ku bidukikije.

Iba ifunguye buri munsi kuva ku saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

2. Buhanga Eco-Park

Buhanga Eco-Park iherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , ahitwa ku Bwimo bwa Gihanga.

Iyo uhasuye usobanurirwa amateka y’ Umwami Gihanga wahanze u Rwanda kuko ari ho yari atuye. Aha kandi hazwiho kuba ari ho hakorerwaga imihango yo Kwimika abami b’u Rwanda.

Iri mu gashyamba kagizwe na hegitari 31, mu bilometero umunani uvuye mu mujyi wa Musanze, aho ikomatanya urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’amateka. Mu gihe gishize, yongerewe mu bigize Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nka hamwe mu habumbatiye amateka y’u Rwanda akomeye mu bijyanye n’ubwami.

Hari ubwiza bw’umwimerere kandi bw’urukererezabagenzi ku buryo unogerwa n’utuyira tw’aho tw’amabuye, ibiti byaho birebire ukareba ukaniyumvira amajwi y’amoko y’inyoni atandukanye.

Gutemberera Buhanga uba usa n’uwinjiye mu mateka y’u Rwanda mu buryo bugereranywa n’imbonankubone.

3. Urutare rwa Kamegeri

Urutare rwa Kamegeri ruherereye mu karere ka Ruhango ndetse ni hamwe mu hantu habumbatiye amwe mu mateka y’u Rwanda rwa kera.

Hahawe iryo zina bikomotse ku witwa Kamegeri, wari umutware akaba umutoni w’Umwami Mibambwe II Gisanura wayoboye u Rwanda ahayinga mu mwaka wa 1600.

Kamegeri yari azwiho kuba inyaryenge ku buryo yigaruriye igikundiro cyose cy’umwami ndetse yari yarazengereje abaturage abateranya ku mwami afatanyije n’inshuti ye Mikoranya, nubwo nyuma yaje gukoresha ayo mahirwe nabi agasabira abantu igihano ndengakamere cyo gutwikira abagambanyi ku rutare rwacaniriwe rukatura.

Agamije kwigisha ubutabera nyabwo no kwicisha bugufi, Umwami yasabye ko icyo gihano Kamegeri asabira abandi ari we ugihabwa hamwe n’iyo nshuti ye maze bigenda bityo; baba ari bo bakarangwa kuri urwo rutare ku bw’ubugome bwabo bukabije.

Inkuru ye yabaye isomo rikomeye rigaragaza ko kwishyira hejuru kose ndetse n’ubwirasi nta handi biganisha uretse ku guhanguka.

4. Urutare rwa Ndaba

Urutare rumanukaho amazi rwa Ndaba, ruri ku muhanda Muhanga– Karongi mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Karongi werekeza i Muhanga.

Bavuga ko rwitiriwe umugabo Ndaba wazize gukunda ubuki ku bw’inda mbi no kutuzuza inama yari yagiranye na bagenzi be.

Inkuru y’aha hantu nyaburanga hanakunze gusurwa na ba mukerarugendo, itangira ubwo uwo mugabo Ndaba yajyanaga na bagenzi be guhakura ubuki bwabaga mu mwobo wari muri urwo rutare rwamwitiriwe.

Mbere yo guhakura ubwo buki bamuziritse umugozi muremure mu nda baramumanura bawufashe, ageze aho ubuki buri atangira guhakura, ariko agahakura yirira, bagenzi be bamubaza bati ” Ese Ndaba ibyo guhakura bigeze he?” Na we ati “Ntimugire ikibazo ndi guhakura ndabazanira ubuki”.

Ndaba yakomeje guhakura ubuki yirira, abo hejuru bamaze kurambirwa ubwo na Ndaba amaze guhaga, bamubajije niba abazanira ubuki ababwira ko yabuhebye, barungurutse babona Ndaba ari kwikomba intoki baba barekuye umugozi undi arahanuka apfa atyo.

Aha hantu hafatwa nk’ahigisha abantu kutikubira no kwitoza umuco wo gusangira n’abandi ibyo ufite ariko kandi hakanakundirwa kuba ari hamwe mu hantu nyaburanga igihugu gifite habikesha amasumo y’amazi ahari n’inkuru z’ahahise ubarirwa n’abakwakira.

5. Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda ya Huye

Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye kuva mu mpera z’imyaka ya 1980, ifatwa nk’imwe mu zibumbatiye byinshi ku muco muri Afurika.

Ifite ibice birindwi bifasha abatembereye aha hantu gucengera imbere mu murage w’amateka y’u rwanda, kuva ku byerekeye ubumenyi bw’Isi, ibijyanye n’ibisigaratongo, ubugebni n’uibukorikori bwa muntu n’imigenzo ya kinyarwanda.

Uhamenyera ibyerekeye ubuhinzi, ububumbyi, kuboha, ubugeni mu biti hamwe n’ibyerekeye imyambarire gakondo n’ubundi buhanga mu byo gushushanya n’imyubakire mu rwanda rwo hambere.

6. Mu Bisi bya Huye kwa Nyagakecuru

Ni ku gasongero k’umusozi muremure ufite metero zirenga 2000 uherereye mu Karere ka Huye, ubumbatiye amateka yo kuva mu 1500.

Mu ruhererekane rw’imisozi izwi nk’Ibisi bya Huye mu majyepfo y’u Rwanda, ni ho hari hatuye umukecuru w’umuhinzakazi witwaga Benginzage uzwi nka Nyagakecuru warindwaga nk’umwamikazi ndetse ngo yari yarigometse ku Rwanda.

Abageragezaga kumurwanya bose baratsindwaga, cyane ko ako gasozi yari atuyeho kari gakikijwe n’amatovu azwiho kugira amahwa menshi, binavugwa ko habagamo inzoka nini y’inkazi yamurindaga.

Ku ngoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugili ahayinga mu myaka ya 1800, ubwo abandi babonaga umwami bakamwubamira ku bw’icyubahiro n’igitinyiro cye, ibi Nyagakecuru ntiyabikozwaga na mba kugeza ubwo umwami yungutse inama yo kumugabira ihene 50 zikarisha ya matovu, maze ya nzoka ibura aho iba irahunga ari na bwo ingabo z’umwami zabashije gufata Nyagakecuru ku bw’ubwigomeke bwe.

Ni ahantu higirwa byinshi ku mateka kuva ku hazwi nk’Umuhora w’Ibisumizi, aho Ingabo zatangiriye igitero zagabye kwa Nyagakecuru, ugakomeza ku Isoko ya Nyirahuye, ugakomereza ahitwa ku Kabakobwa hahuriraga abakobwa bose bo muri ako gace bagiye guca imyeyo.

Iriba Benginzage yogeragamo rizwiho kutajya rikama

7. Ingoro yo kwa Richard Kandt

Ihereye rwagati mu mujyi wa Kigali, ikaba yari inzu y’Umudage Richard Kandt washinze Umujyi wa Kigali mu 1907 mbere y’uko ihindurwa inzu ndangamurage mu 2004.

Muri iki gihe usuye iyi ngoro, ahava asobanukiwe neza iby’amateka y’ubukoloni mu Rwanda aho ibyumba byayo bikwereka ubuzima n’ibihe bya mbere y’ubukoloni, mu gihe cyabwo na nyuma yabwo.

8. Ingoro Ndangamurage yo Kwigira iherereye mu Karere ka Nyanza

Iyi Ngoro iri mu nyubako yahoze ari ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa na Rosalia Gicanda. Umwami yari yarayiyubakiye ubwe ngo ayituremo, aho kuba mu yo yari yarubakiwe n’abazungu, agamije kugaragaza ko na we yifitemo ubushobozi.

Yubatse ku musozi wa Rwesero mu Karere ka Nyanza, ukaba uteganye na Mwima ndetse na Gakenyeri hose hari Umurwa w’Ubwami.

Ni ingoro ibumbatiye amateka y’ubuhangange bw’Abanyarwanda ku buryo uwahasuye ahava yungutse byinshi ku kwigira kwarangaga abo hambere mu Rwanda.

9. Ku Kirenge cya Ruganzu

Aha hantu nyaburanga h’amateka, haherereye i Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru. Uwifuza kuhasura avuye mu mujyi wa Kigali, bimufata igihe kitarenze isaha akabasha gusanganirwa n’ishusho y’umugabo w’ibigango ufite umuheto n’icumu, maze ukahungukira byinshi byerekeye ubuhangange n’ibitangaza by’Umwami Ruganzu II Ndoli watwaye u Rwanda kuva mu 1510 kugeza mu 1543.

Muri iki kigo ndangamuco uhabonera ibyo bamwe bafata nk’amayobera birimo n’ikirenge cya Ruganzu cyitiriwe aha hantu.

10. Akarwa k’Abakobwa

Ku Karwa k’Abakobwa ni hamwe mu hantu hafite amateka yihariye mu Rwanda. Ni rwagati mu Kiyaga cya Kivu, hakaba hazwiho kuba ari ho hajyanwaga abakobwa babaga baratwaye kandi batarashaka abagabo, ibizwi nko gutwara inda z’indaro.

Amakuru avuga ko iyo umubyeyi yatahuraga ko umukobwa we yatwaye iyo nda, byamenyeshwaga umwami maze agatanga itegeko ry’uko ajyanwa kuri ako karwa aho kenshi abo bakorwa bahitaga batwarwa n’abarobyo babaga bavuye ku Kirwa cya Idjwi bakajya kubagira abagore.

11. Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

Iherereye i Kigali mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uhasuye yunguka ubumenyi bwinshi ku byerekeye ubutwari n’umurava byaranze abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1994 rukarangira mu 1994 ubwo ingabo zahoze ari iza RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Anunguka byinshi ku byerekeye urugendo rwo kwiyubaka, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere rikomeje kuranga u Rwanda kuva icyo gihe kugera uyu munsi.

Yafunguwe ku mugaragaro na na Perezida Kagame mu 2017
Igisenge cy'Ingoro ndangamurage y’ibidukikije ya Karongi giteyeho ibimera byifashishwaga cyane mu buvuzi gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages