00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu u Bufaransa bwihunza ’Opération Noroît’ ntibuyishyire mu bikorwa ingabo zabwo zakoreye mu mahanga

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 16 October 2025 saa 07:18
Yasuwe :

Nyuma y’aho Ingabo za RPA zitangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Habyarimana Juvénal wari waratsimbaraye akanga ko Abatutsi bameneshejwe bagahungira mu bihugu byo mu karere bataha, yahise atangira guhamagara umuhisi n’umugenzi asaba gutabarwa ndetse François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa amwumva bwangu.

Nyuma y’iminsi itatu gusa urwo rugamba rutangijwe ku wa 1 Ukwakira 1990, bwacyeye ku wa 4 Ukwakira, u Bufaransa bwohereza umutwe w’abasirikare 300 badasanzwe ngo baze gutabara Habyarimana; baza bitwikiriye umutaka wo kuvuga ko baje mu bikorwa byo gutabara abaturage no kurinda Abafaransa bari mu Rwanda icyo gihe.

Iki gikorwa cyo kuza gutabara Leta ya Habyarimana cyiswe “Operation Noroît”, ndetse umubare w’abasirikare b’Abafaransa wakomeje kongerwa bagera kuri 800 nk’uko bigaragara mu nyandiko “Penser les opérations. Retour sur l’opération « Noroît » au Rwanda (1990‑1993)" ya Michel Goya wahoze afite ipeti rya Colonel mu gisirikare cy’u Bufaransa.

Uruhumbirajana rw’ibikorwa bya gisirikare by’u Bufaransa hanze yabwo

Uretse iyi misiyo uyu mutwe wari woherejwemo mu Rwanda, wari warigeze no koherezwa muri Congo gukora Misiyo yitiriwe "Kolwezi" mu 1978.

Si ibyo gusa kuko igihugu cy’u Bufaransa kugeza uyu munsi kimaze kujya mu bikorwa nk’ibyo hirya no hino ku Isi kuva mu binyacumi by’imyaka myinshi bishize aho bizwi ku izina rya ‘Opérations Extérieures’ (OPEX).

Muri byo harimo icyiswe ‘Operation Atlante’ mu 1954 cyakorewe mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya mu gice cyitwaga Indochine cyari gihuriwemo na Vietnam, Laos na Cambodia.

Hari kandi nk’igihe u Bufaransa bwafatanyaga na NATO muri Bosnie-Herzégovine mu myaka ya 1990, muri Kosovo, Afghanistan, mu Burasirazuba bwo Hagati, Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Uyu munsi habarurwa Abafaransa babarirwa mu bihumbi 30 bari mu bikorwa bya gisirikare hanze y’u Bufaransa nk’uko bigaragara ku rubuga rwa ambasade y’iki gihugu muri Amerika.

Afurika bwayihinduye akarima kabwo

Muri ibi bikorwa bya OPEX, u Bufaransa bumaze gukorera ibikorwa byabwo bya gisirikare hirya no hino mu bihugu bya Afurika nka ‘Opération Épervier’ muri Chad aho yatangiye mu 1986 ikageza mu 2014, Opération Licorne yo mu 2001 muri Côte d’Ivoire, Opération Artémis yakorewe mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2003 na "Kolwezi" yo mu 1978

Hari kandi ibindi bikorwa nk’ibi byakozwe n’u Bufaransa muri Afurika nk’icyitiriwe Serval na Barkhane byombi muri Mali.

Icya Barkhane cyanakorewe muri Burkina Faso na Niger, icyiswe Manta Chad muri Chad nk’uko bigarukwaho na Michel Goya.

Hari kandi ibikorwa bya gisirikare by’u Bufaransa muri Mauritanie, icyitiriwe Sabre muri Niger no muri Burkina Faso, ibyo muri Gabon, Djibouti, Sénégal, Centrafrique n’ahandi.

Imyaka ibaye myinshi igisirikare cy'u Bufaransa kijya mu bikorwa bitandukanye hanze y'u Burayi

Uretse kudashyira Opération Noroît ku rutonde, u Bufaransa ntibukunda no kuyihingutsa ku munwa

Mu 2022, ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yari mu kiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, hamwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yavuze ko benshi bibanda kuri Opération Turquoise yabaye kuva muri Kamena 1994, ubwo Jenoside yakorwaga, bakarenza ingohe Opération Noroît yo mu 1990.

Icyo gihe yavuze ko binyuze muri Opération Noroît, u Bufaransa bwafashije ingabo za Habyarimana gukoma mu nkokora igitero cya mbere cya RPA, cyanaguyemo Maj Gen Fred Rwigyema wari uyoboye izo ngabo, cyane ko kajugujugu FAR yakoreshaga mu kurwana aca amarenga ko zabaga zitwawe n’Abafaransa.

Icyo gihe mu magambo ye akomoza kuri kajugujugu Habyarimana yifashishaga arwanya RPA, Anfré yagize ati "ku buryo wakenera kumenya abari bazitwaye.”

Kuba u Bufaransa bwarohereje abasirikare mu Rwanda buvuga ko baje kurinda abaturage b’icyo gihugu no gufasha ngo ibikorwa byo gutanga ubufasha bishoboke ku babukeneye, ariko abo basirikare bahagera bagatangira gukorana na FAR mu bikorwa bya gisirikare mu buryo butaziguye, ni impamvu itera ipfunwe iki gihugu cyo mu Burayi, nticyifuze kumvikana mu bikorwa nk’ibyo, cyane ko abasirikare bahaga amahugurwa na bo bajyaga gutoza urubyiruko rw’interahamwe rwakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Gufasha FAR nyuma igatsindwa na RPA byateye u Bufaransa ipfunwe

Opération Noroît yamaze imyaka itatu mu Rwanda yasojwe mu 1993 idatanze igisubizo kuko mu mwaka wakurikiyeho hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi, ibituma benshi bibaza ku mumaro wo kohereza abasirikare b’Abafaransa mu Rwanda.

Ntibyahereye aho kuko n’abandi u Bufaransa bwohereje muri Kamena 1994 mu cyiswe Opération Turquoise buvuga ko bagiye gutabara Abatutsi bahigwaga, si ko byagenze ahubwo abo basirikare bijanditse mu bikorwa bya gisirikare ku ruhande rwa FAR, barwanya FPR-Inkotanyi n’ingabo za RPA zari ziyishamikiyeho ubwo zari mu bikorwa byo guhagarika Jenoside.

Abafaransa banakingiye ikibaba bamwe mu bari abayobozi muri guverinoma yateguye jenoside, batorokera muri Zaïre abandi bafashwa kugera i Burayi.

Ibi byose bituma u Bufaransa buhorana akeso k’ipfunwe ntibwifuze ko mu matwi yabwo hakongera gucamo ibya Opération Noroît ku buryo Colonel (Rtd) Michel Goya wabaye igihe kinini mu gisirikare cy’u Bufaransa, yasoje inyandiko ye avuga ko hanzuwe ko “Opération Noroît” itakwandikwa ku rutonde rwemewe rw’ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa hanze yabwo.

U bufaransa bwohereje ingabo zabwo mu Rwanda mu bihe bitandukanye, icyakora muri ibyo bihe byose ntizatanze ituze mu baturage ahubwo zahaga amaboko Leta ya Habyarimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages