00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 20 irashize u Rwanda ruciye ingeso yo gucira no kwihagarika ahabonetse hose

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 July 2025 saa 03:46
Yasuwe :

Niba nawe waravukiye ukanakurira mu bice by’icyaro cyangwa ukaba mu batangiye gutembera bakuze, uribuka iminsi abageze i Kigali bajyaga bavuga ko kwibeshya ugacira cyangwa ukihagarika aho ubonye, uhita ucibwa amande y’ibihumbi 10 Frw.

Hari ubwo abantu babifataga nk’amashyengo bagira ngo ni bimwe by’utagera ibwami abeshywa byinshi, ariko izina Umujyi wa Kigali umaze kubaka ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’isuku, rifite isoko n’inkomoko mu myaka yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1997 ubwo igihugu cyari mu nzira yo gushaka ibisubizo by’ibibazo byari bicyugarije, isuku na yo yari ku ruhembe rw’ibigomba kwitabwaho kugira ngo Abanyarwanda babashe kuba ahantu hatekanye kandi hafite isuku.

Ubu bukangurambaga bwagiye buherekezwa n’ibikorwa by’Umuganda rusange ngarukakwezi, hitabwa ku micungire y’imyanda, kubungabunga ibidukikije no gukora isuku haba aho abantu batuye, aho bakorera, mu mihanda no mu busitani.

Iyi gahunda yaje guhinduka umuco w’igihugu mu mfuruka zacyo zose, wagiye ukura buri uko umwaka utashye kugeza ubwo nyuma y’umwaka umwe hatangijwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano mu 2003, Perezida Kagame ubwe yakomoje ku bafite ingeso yo gucira no kwihagarika aho babonye hose, arabanenga avuga ko bajya bagerwaho n’ingaruka, abantu ntibababone ngo baterere iyo babifate nk’ibisanzwe.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 21-22 Ukuboza 2004, Perezida Kagame yabwiye abagera kuri 800 bari bitabiriye, ko badakwiye kujya bihanganira ikibi kandi ko n’uwagikoze akwiye kubiryozwa akagerwaho n’ingaruka, akanengwa cyangwa akaba yanahanwa kugira ngo bivemo isomo ryo kurushaho gukora neza.

Akomoza ku bacira bakanihagarika aho babonye, yagize ati “njya nsoma ibinyamakuru bivuga ku bantu bagenda bihagarika ku nzira, bagenda bacira hasi; kandi abo ntibabikora nijoro babikora ku manywa y’ihangu izuba riva, abandi bari aho bagenda ndetse bakareba uwo muntu bakihitira bakagenda.”

Yakomeje avuga ko bitagakwiye guherera aho ahubwo ko “wari ukwiye kumubaza uti ‘ariko ibi ni ibiki, uri uwa he wowe ukora ibintu nk’ibi?’ kubera ko iyo ari ko bibaye ntabibazwe, bihinduka umuco buri wese akajya acira aho ageze hose; ntabwo ari uko bikwiye kugenda.”

Yibukije ko umuntu adakwiye gutinya kunenga uwakoze ikibi asa n’umwiguraho ngo atamwumva nabi cyangwa akanga kumunenga kugira ngo na we ejo nibimubaho atazamunenga.

Uyu munsi ingeso yo gucira no kwihagarika aho umuntu abonye, yabaye amateka kuko leta yagiye ishyiraho ubwiherero rusange hirya no hino mu gihugu, ahahurira abantu benshi no ku mihanda mu rwego rwo kwimakaza isuku ndetse biragoye ko wabaza umunyamahanga wageze mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ngo mu magambo agusubiza haburemo irigira riti “Kigali is the Cleanest City in Africa”; Kigali ni wo mujyi ufite isuku kurusha indi muri Afurika.

Mu ngingo ya 107 y’Igazeti ya Leta yo ku wa 11 Ugushyingo 2016 hakomojwe ku isuku ku mihanda n’ubusitani rusange aho hemejwe ko buri muhanda wo mu Mujyi wa Kigali ugomba guhora usukuye, inkengero zawo ziteweho ubusitani kugera kuri metero esheshatu, utarunzeho ibishingwe, ufite sosiyete iwukoraho isuku buri munsi, ndetse hibukijwe ko bibujijwe guta imyanda iyo ari yo yose ku muhanda, kuhihagarika, kuhacira no gukandagira mu busitani bwo ku muhanda.

Amabwiriza y’Umujyi wa Kigali arebana n’isuku ateganya ko umuntu ufashe acira ku muhanda acibwa amande y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ufashwe yituma cyangwa yihagarika ku gasozi we acibwa 10 000 Frw.

Ugeze i Kigali wese atungurwa n'isuku idasanzwe ahasanga
U Rwanda rwimakaje isuku birahama
Kigali ifite ahantu hatandukanye hatoshye hahariwe imyidagaduro
Umujyi wa Kigali usigaye urangwa n'isuku ihebuje haba ku manywa cyangwa nijoro
Mu rwego rwo kwimakaza isuku, ubu Umujyi wa Kigali usigaye unifashisha imodoka ikubura ikanakoropa imihanda yo mu bice bitandukanye bigize umujyi
Ubu isuku y'Umujyi wa Kigali yashyizwe mu maboko ya koperative z'urubyiruko
Mu masaha yose y'umunsi, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haba hari abantu bari gukora isuku
Isuku y'Umujyi wa Kigali yabaye ikimenyabose ku Isi
Ubukangurambaga bwa "Keep Kigali Clean" bwatumye uyu mujyi ugira umwihariko w'isuku ku ruhando mpuzamahanga
Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya Kabiri y’Igihugu y’Umushyikirano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages