Urukari ruhereye mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasama mu Karere ka Nyanza. Niho hari Ingoro z’Abami hakaba n’urugo rw’Umwami Mutara wa III Rugahigwa Charles Léon Pierre watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959.
Gusa kugeza ubu hari bamwe bumva Urukari bakarwitiranya n’i Bwami ariko abasobanura amateka bavuga ko atari byo ahubwo ari izina ry’umusozi.
Umutoza w’Intore mu Itorero ry’Igihugu akaba no mu Ishyirahamwe ry’Abacukumbuzi b’Ireme ry’Umuco n’Amateka, Kanyandekwe Jean Pierre, asobanura ko Urukari ari izina ry’umusozi.
Ati “Urukari ni umusozi nk’uko tuvuga Nyanza. Ni umusozi ukaba hari umurwa wa Mutara III Rudahigwa nanavuga ko mu mateka ari we watuye bwa mbere mu Rukari.”
Yakomeje asobanura ko Urukari ari izina rya kera ryahiswe mbere y’uko haba Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa bityo ntaho inkomoko yaryo ihuriye n’i Bwami.
Ati “Rikaba ari n’izina rya kera kuko hari igitero kivugwa mu mateka cyavuye i Mwima kije ku Rwesero bakavuga ko bahuriye mu Rukari. Ubwo rero uhita wumva ko ari izina rya mbere y’uko Mutara wa III Rugahigwa ahatura.”
Kanyandekwe yasobanuye ko ahantu hose habaye Umurwa w’Ubwami hari ibintu hahuriraho bitandukanye birimo ‘Akarubanda’ aho umwami yabonaniraga na rubanda; ‘mu Nkoto’; ku ‘Mwugariro’ n’ayandi.
Ati “Ahabaye ba Yuhi ushobora kuhasanga i Buhoro; ahabaye ba Mibambwe ushobora kuhasanga Ruhango naryo ni izina rijyana n’ubwami.”
Yavuze ko Urukari iyo biba bisobanuye ahantu hatuwe n’Abami b’u Rwanda haba hitwa ahatuye ba Mutara bose.
Ati “Dufite Mutara III Rudahigwa, dufite Mutara II Rwogera, dufite Mutara Semugeshi, urumva rero ntabwo ari izina [Urukari] rijyanye n’ubwami nk’uko ahandi bimeze. Rero navuga ko ari umusozi wa Rukari nk’uko hari indi misozi yitwa andi mazina atandukanye.”
Imiterere yo mu Rukari
Mu Rukari hari urugo rw’Umwami Mutara wa III Rugahigwa Charles Léon Pierre watwaye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959.
Hari n’izindi nzu zihari zigaragaza amateka kuko zirimo ibimenyetso bitandukanye by’Ingoma ya Cyami n’ibikoresho bitandukanye bigaragaza umuco w’Abanyarwanda byakoreshwaga hambere.
Ingoro y’Abami mu Rukari igizwe n’ibice bine; icya mbere ni Ingoro Umwami Yuhi V Musinga yabayemo n’abandi bamubanjirije bose; igaragiwe n’izindi nzu ebyiri za Kagondo (Iy’amata ndetse ndetse n’iy’inzoga). Igice cya kabiri kigizwe n’inyambo (inka z’amahembe ashyorongoshyoye).
Icya gatatu ni Ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa, naho icya kane kigizwe n’umusezero (aho Abami batabarije i Mwima).
Inzu Umwami yabagamo ifite itandukaniro n’izindi Abanyarwanda basanzwe babagamo kuko ifite ‘Amashyoro’ (uduti tubiri dushinze hejuru y’uruhamo rw’umuryango). Imbere igizwe n’imfuruka ebyiri, umugendo, icyotero, ikirambi, mu mbere ndetse n’igisasiro.
Muri bimwe mu bintu bimurikwa bigaragara mu Ngoro y’Abami mu Rukari i Nyanza, harimo izo nzu ubwazo n’ibice bizigize, harimo kandi ibimenyetso bisobanura ubuzima Umwami yabagamo umunsi ku munsi. Harimo ibikoresho bitandukanye birimo Inteko (intebe Umwami yicaragaho); Intwaro zigizwe n’ingabo, umuheto, icumu n’umutana urimo imyambi.
Harimo kandi Igisasiro (uburiri bw’Umwami), ibiseke, inkangara ndetse n’agacuma yanyweragamo.
Hagaragara indi nzu yitwaga ‘Inzu y’Amata’ igaragaramo ibisabo, ibyansi biteretse ku ruhimbi. Muri iyo nzu habagamo umukobwa w’isugi wabaga ushinzwe gutereka amata i Bwami (yitwaga Umuterekamata w’i Bwami).
Hari kandi ‘Inzu y’Inzoga’ igaragaramo ibibindi, intango, ibicuma, uruho, imiheha n’ibindi. Iyo nzu yakorwagamo n’umusore w’imanzi witwaga Umuziritsi w’Inzoga z’i Bwami.
Mu Rukari kandi hagaraga inka z’Inyambo zifite amahembe ashyorongoshyoye. Amateka agaragaza ko zari inka z’icyubahiro zagiraga umumaro mu birori no kumurikwa imbere y’Umwami zitamirijwe imitako: Inkomo ifite incunda zitembera mu ruhanga n’igikubwe cyiri mu ijosi.
Mu Rukari hari ikibumbiro inka zinyweramo amazi, iriba ndetse n’uruhongore rw’inyana zazo. Aho hose hari ibicaniro bifite umumaro wo kwirukana amasazi.
Mu Rukari hagaraga kandi Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa yubatswe n’Ababiligi mu 1932; igaragaramo bimwe mu bikoresho byakoreshejwe n’Umwami, birimo utubati, ameza, intebe na zimwe mu mpano yahawe.
Imbere mu Ngoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa habonekamo kandi amateka y’u Rwanda yanditswe mu binyejana bitanu bishize.
Ingoro y’Abami mu Rukari ni imwe mu ziboneka mu Rwanda zisurwa cyane n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakuru n’abato.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!