Ubuzima bwarahindutse, iby’ubu si kimwe n’ibya kera ariko hari aho bihurira. Uwakoze wese agomba kuruhuka, haba ku manywa cyangwa nijoro.
Kuruhuka tuvuga aha ni ukuryama. Bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho umuntu yavukiye, yakuriye cyangwa aho atuye.
Nko mu myaka 15 ishize gusubiza inyuma, ahenshi mu byaro byo mu Rwanda amasaha y’igicamunsi yasaga n’ay’ikiruhuko, nubwo n’ubu hari aho bikiri.
Kubera kumara igicamunsi cyose mu ngo zabo, benshi byageraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bahishije ifunguro rya nimugoroba (Nubwo wenda atari hose) ahandi ho wasangaga izo saha batangiye kurya, hasigaye kuryama.
Hari ababaga bakiri mu turimo tw’umugoroba, wenda bakarabya abana, abandi bagiye guca icyarire cy’inka ku babaga bazifite, hakaba n’abagiye kuragira dore ko kuragira amatungo ku musozi byari bikemewe.
Abo nabo babaga bahugiye mu tundi turimo saa moya akenshi byabaga byarangiye, ab’inkwakuzi mu kugira ibitotsi feri ya mbere ari mu buriri, ubwo ndavuga abana cyane na ba mama babo, kuko hari ubwo umugabo yabaga yagiye ku kabari kwica akanyota no kuganira n’abandi bagabo.
Mu muco Nyarwanda si byiza kuryama umutware w’urugo atarataha, no kurya mbere ye si byiza.
Muri uko gutegereza, hari ubwo natwe abana twicaraga tukaba tuganira na ba mama bacu, ari naho abari babishoboye bacaga imigani, tugasakuza kakahava cyangwa se tukanakina kwihishana.
Ku bari batangiye gutera imbere, bafite radiyo mu ngo zabo, icyo gihe hari iz’ ubwoko bwa Nasiyonali dore ko Soniteke (Sonitec) zari zikiri mu mishinga, abo bicaraga saa moya bumva amakuru kuri Radiyo Rwanda baba bategereje abatware cyangwa abatware biriwe mu rugo.
Byabaga akarusho iyo habaga haribuzemo ikinamico, ariko benshi mu bana b’icyo gihe bumvise ikinamico bakayirangiza, ndahamya ko ari mbarwa, keretse wenda abo mu Mujyi kuko ho kuryama kare ni umuziro.
Ikinamico yo kuwa kabiri yari injyanamuntu, nanjye bayimbwiraga mu gitondo nubwo ikinanga cyayo sa mbiri n’iminota 45 nabaga nacyumvisije, ibyakurikiragaho nabaga nahondobeye, uko byagenze nkabibaza bukeye.
N’abagabo babaga batari ku kabari, kuwa kabiri babaga bacyicaye muri ayo masaha y’ikinamico. Icyakora mu yindi minsi nabwo ahenshi saa moya babaga baryamye cyangwa bakabya bikaba saa moya n’igice z’umugoroba, bikaba nk’umuco.
Ibintu byongeraga gukara kuwa gatandatu, bamwe bategereje Urunana saa mbiri n’iminota 15, cyangwa Igitamo Nyarwanda cya Sibomana Athanase na Gacinya Faustin kuri Radiyo y’Igihugu. Aha naho abakuze baryamaga mu ma saa tatu n’igice, cyangwa se na saa yine, ariko abana bo igitaramo ntitwacyumvaga, uretse Urunana rwo rwabaga rwaje kare.
Uretse ibyo biganiro byatumaga bamwe barara bicaye, ubusanzwe mu cyaro twiryamiraga kare. Na ba bagabo babaga bagiye ku kabari, saa mbiri akenshi babaga batashye, bakamara kurya biryamira.
Byari byiza muri icyo gihe, nubwo hose bitarambye. Na n’ubu hamwe baracyaryama kare mu byaro ariko ni hake ugereranyije no mu minsi yatambutse.
Iterambere ryageze iwacu, nagezeyo nsanga hashashagirana
Nagize ntya nsubira iwacu gusura inshuti n’abavandimwe nasize mu cyaro, nsanga ubuzima bwarahindutse, kuko nasanze hari udusantere (Centre) tw’ubucuruzi, nsanga Muhinzi asigaye yerekana filme bita agasobanuye ndetse n’imipira y’i Burayi, amazu yo kogosha, mu gihe ubwo mpaheruka hari kimyozi wakoreshaga imashini idakenera umuriro bitaga nyonganyonga.
Hambere, ahanini benshi babaga batunzwe n’ubuhinzi, saa sita cyangwa saa saba bakaba batashye, igicamunsi cyose bakakimara bitegurira ibyo barya nijoro, saa kumi n’ebyiri bikaba byahiye.
Nubwo ubuhinzi bugitunze benshi, usanga kuri ubu atari byo barambirijeho gusa. Usanga umuntu ari umuhinzi akaba n’umucuruzi, akaba umuhinzi akaba umukanishi cyangwa akabifatanya no kunyonga, kimwe cyaba kirangiye cyangwa cyabuze agakora ikindi.
Ibyo akenshi usanga bituma umuntu ahora ahuze, ibyaro bisa n’ibyabaye nk’imijyi. Henshi ubu umuriro w’amashanyarazi warahageze, hari abatinda kuryama bareba imipira kuri za televiziyo, amafilme n’ibindi, twe icyo gihe amafilme twayumvaga nk’imigani.
Hari n’abakomeza gukora kuko haba habona, muri iyo myaka twe n’abatari abahinzi nta wakoraga nyuma ya saa kumi n’imwe, kuko umwijima wabaga wasesekaye. N’abacuruzi ku gasantere bakoreshaga buji, na yo ikaba iyanga iyo byabaga ari iduka cyangwa akabari kanini.
Kuryama kare biracyabaho, ariko si cyane nko mu myaka ya za 2000. Kuri ubu ikinamico yumvwa na bake, kubera guhugira mu mirimo itandukanye, ikindi amaradiyo yabaye menshi, n’ikinamico zabaye nyinshi, ntukimenya ngo iyi ni iyihe iriya ni iyihe, bituma nta wukivuga ngo turyama iyo muri radiyo havuyemo iki cyangwa kiriya.



















TANGA IGITEKEREZO