Bimwe mu byabaye ku wa 3 Nyakanga
1478: Giuliano della Rovere yagizwe Musenyeri. Nyuma yaho yaje kuba Cardinal, aza no kuba Papa wamenyekanye ku izina Jules II.
1583: Umwami “Tsar” w’u Burusiya Ivan IV bitaga Igihanyaswa “The Terrible” yafashwe n’ubukana bukomeye n’umujinya w’umuranduranzuzi, yihekura yica umuhungu we.
1608: Samuel de Champlain yageze ahitwa Cap Diamant, ahashinga Umujyi wa Québec. Mu bantu 28 bahageranye na we, 20 bishwe n’ibihe by’ubukonje asigarana umunani bonyine.
1844: Ni bwo inyamaswa za nyuma zo mu bwoko bwa “pingouins”, ikigore n’ikigabo (couple) zarimbuwe n’izasigaye mu zavutse zitangira gucika zityo ku Isi.
1866: Muri Tchecoslovaquie haguye Abanya-Autriche benshi bishwe n’ingabo za Prusse. Ni bwo intambara yiswe “austro-prussienne” yari imaze imyaka, yahise irangira.
1889: Ikirombe cya Saint Etienne cyaguye hejuru y’abagicukuragamo, gihitana abantu 217.
1890: Ni bwo “Idaho” yahindutse leta ya 43 mu zigize Amerika.
1905: Inteko y’u Bufaransa yategetse ko ububasha bw’idini n’ubwa Leta bitagomba kugira aho bihurira.
1936: Stephen Lux , Umunyamakuru w’Umudage ukomoka mu Bayahudi yiyahuriye mu Nama y’Umuryango Mpuzabihugu (SDN / ONU y’icyo gihe), agira ngo babashe guha agaciro akaga Abayahudi bari barimo bagatewe n’ububasha ntahangarwa bwa Hitler n’Abanazi be.
1947: Ni bwo SDN (Société Des Nations) yasheshwe, isimburwa na ONU/UN, yari yashinzwe mu 1945.
1962: Nyuma y’umunsi umwe batangaje ko bihaye ubwigenge, General Charles de Gaulle, Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko ahaye Algeria ubwigenge bwuzuye.
1988: Indege nini ya Gisivili, Airbus A300 ya Iran Air, yarasiwe mu kirere n’ubwato bw’intambara bw’Abanyamerika ( USS Vincennes) ahitwa Ormuz, hagwa abantu 290. Abanyamerika bisobanuye bavuga ko bayitiranyije.
1996: Umusosiyalisite Boris Eltsine yatorewe kongera kuyobora u Burusiya, atorwa arusha mukeba we w’Umukomunisite, Guennadi Ziouganov, amajwi 15.
2000: Ni bwo mu Bubiligi haciwe iteka ribuza kwitaba telefoni utwaye imodoka, hagenwa ibihano bikomeye byatumye iyo ngeso icika buhoro buhoro.
2001: Ni bwo Perezida Slobodan Milosevich yagejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye, mu Buholandi. Yaje kugwa mu rukiko iburanishwa rye ritararangira.
2003: Leta ya Amerika yashyizeho igihembo cya miliyoni 25 z’amadolari ku muntu wese uzabafasha kubona cyangwa kwica Perezida Saddam Hussein wayoboraga Irak.
2004: Ni bwo Saddam Hussein, wayoboraga Irak yagejejwe imbere y’Urukiko ahakana ibyaha byose birindwi yaregwaga. Ibisobanuro bye ntibyahawe agaciro, urubanza rwe rwarihutishijwe, yicwa anyonzwe mbere y’uko umwaka urangira.



















TANGA IGITEKEREZO