Amakuru ku bikorwa by’abasirikare b’Abafaransa bafashe abagore ku ngufu yavuzwe mu Turere turimo Rusizi ahari Inkambi ya Nyarushishi. Ubwo bahageraga ku wa 23 Kamena 1994, muri Opération Turquoise ngo Abatutsi bakomeje kwicwa ndetse abo basirikare bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa bavugaga ko baje kurinda.
Vincent Duclert yabigarutseho ubwo iyi Komisiyo yasuraga Ibuka n’indi miryango ireberera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 30 Kamena 2021.
Komisiyo Duclert yasuye Ibuka mu rwego rwo kuyishyikiriza kopi ya raporo ibumbiye hamwe akazi yakoze kagaragaje ukuri n’uruhare rukomeye rw’u Bufaransa mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko Vincent yabisobanuye.
Yakomeje agira ati "Twaje no kubabwira ko ubushakashatsi buzakomeza. Raporo yacu ndetse na raporo Muse zigaragaza ko hari amateka ahuriweho yiyanditse, ko ukuri ari kumwe, rero guhurira hamwe bizakomeza.”
“Ni byo akazi kacu kararangiye ariko ubushakashatsi bugomba gukomeza na Perezida Macron yarabivuze ubwo aheruka i Kigali mu kwezi gushize. Ukuri kuzakomeza gukorwaho ubushakashatsi nubwo imirimo yacu irangiye kuko twagaragaje ibigomba gukorwa, dushyiraho urufatiro rukomeye twifashishije ububiko bwacu, iyi raporo ni kimwe mu byo ukuri gushingiyeho.”
Vincent Duclert yakomeje avuga ko bifuza gukorana na Ibuka n’indi miryango kugira ngo ubuhamya kuri Jenoside bwose bushobore gushyirwa hamwe kuko mu mateka buba ari ingenzi.
Uko gukusanywa kwabo ngo byafasha mu gihe hari abandi bashaka gukora ubushakashatsi cyangwa bugakoreshwa mu burezi bw’abakiri bato, mu mahugurwa y’abakozi n’abanyepolitiki cyangwa mu butabera nko ku byaha abasirikare b’Abafaransa bakekwaho mu gihe cya Opération Turquoise nubwo muri iyi raporo nta bimenyetso byagaragaye.
Ati “Twabonye ko hari ugufata abagore ku ngufu byategetswe n’abasirikare b’Abafaransa muri Opération Noroît ariko kuri Opération Turquoise nta gihamya twabonye. Ibyo ariko ntibivuze ko bitabaye, birashoboka ko hari abasirikare b’Abafaransa basambanyije abagore ku gahato.”
“Birasaba ko hashakwa ibimenyetso mu buryo buciye mu mucyo; bigomba gushakishwa mu bubiko tutabashije kugeraho no mu buhamya bw’abarokotse “bazi ibyabaye.”Niba hatari inyandiko ntibivuze ko ibyo bikorwa bitabaye. Bibaho ko inyandiko zishobora kuzimira.”
Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide, yavuze ko bashimye igikorwa Komisiyo Duclert yakoze, kigaragaza ko yahaye agaciro imiryango y’abarokotse Jenoside n’ubushake bwo gukomeza gukorana kw’impande zombi.
Ati “Akazi bakoze karagaragara ariko hari ibyo bifuza ko byazakomeza kandi bifuza ko tuzakorana. Bifuza ko hashyirwaho Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi i Paris kandi ko twabafasha kugishyiraho, ibyo bazakora ni ubushakashatsi bushingiye kuri Jenoside kandi tuzakomeza guhura ngo tubiganireho.”
Nkuranga yavuze ko Raporo Duclert izafungura amarembo ku bandi batari muri iyi Komisiyo, abanyamakuru n’abanditsi bakoze ubushakashatsi, bajyaga bitinya kuvuga ko igihugu cyabo gifite ibyo cyakoze bibi.
Yongeyeho ko Ibuka yifuza ko ibikubiye muri Raporo Duclert bigomba gukoreshwa mu gufasha Abafaransa batari bazi uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kurumenya no gutinyuka kujya babaza abayobozi babo impamvu bakoze ibi n’ibi.
Agaruka ku kamaro ka Raporo, Raymond Kévorkian, umwe mu bari bagize Komisiyo Duclert, yavuze ko yatumye abandi bantu batinyuka kuvuga no kugaragariza Sosiyete y’Abafaransa ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda mu myaka ya 1994 na 1995.
Raymond yavuze ko irimo ibimenyetso bifatika abacamanza bashobora kwifashisha mu gukora amadosiye yo mu butabera, ikaba n’intwaro yo guhangana n’abakwiza icengezamatwara ry’uko habayeho Jenoside ebyiri.
Chantal Morelle we yavuze ko Komisiyo Duclert yakozwe mu bwisanzure bwuzuye atari ku bushake bwa Perezida ku buryo mu gihe yaba atakiri ku butegetsi yata agaciro.
Ati "Uruhare rwa Perezida Macron ni ugushyiraho Komisiyo, yari ifite ubwigenge busesuye. Nta nama yaduhaye, nta tegeko, nta mabwiriza. Ibyavuyemo iyo bitamushimisha ntiyagombaga kubikoresha, nta na rimwe twigeze tugendera ku bushake bwa Perezida cyangwa abajyanama be, ni akazi kakozwe mu bwigenge busesuye."
Abagize Komisiyo Duclert basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro basobanurirwa amateka n’uburyo abarushyinguyemo bishwemo banasura Ubusitani bw’Urwibutso ruherereye muri aka gace.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!