00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Rudahigwa yirengagije se nyuma yo kumwambura ingoma?

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 5 July 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Mu gitondo cyo ku wa 12 Ugushyingo 1931, ni bwo igihu cyabuditse ku kirere cy’u Rwanda, ubwo umugenga wa cyo Yuhi V Musinga bamucaga ku ngoma akayivaho adatanze, kandi bitarigegeze bibaho mu bwiru bw’u Rwanda.

Inkuru mbi yatashye i Rwanda ubwo Guverineli wa Rwanda-Urundi yamenyeshaga Musinga ko akuwe ku butegetsi, nuko ku wa 14 Ugushyingo 1931afata inzira igana i Kamembe aho bamuciriye, aho yavuye ajya i Moba muri Kongo mu wa 1940. Umwami Yuhi IV Musinga yatangiye i Moba h’i Kalemi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa 25 Ukuboza 1944.

Inama yo gukuraho yo gukuraho umwami Yuhi V Musinga, yateranye kuwa 11 Nzeri 1931, abakuru bari bayirimo ni Tielkens, Guverineli Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda–Urundi, Bwana Voisin, Visi Guverineli wa Rwanda–Urundi, Bwana Cobeau Rezida w’u Rwanda na Musenyeri Leon Classee wayoboraga Kiliziya Gatorika mu Rwanda. Ababiligi babifashijwemo na Musenyeri Leon Classe, bashyiraho Rudahigwa; bamwita Mutara III, kandi yakagombye kwitwa Cyilima III hakurikijwe imisimburanire y’amazina y’abami b’u Rwanda nk’uko byaciweho iteka na Mutara I Semugeshi.

Nyuma y’iminsi biri bafashe umwanzuro wo kwimika Rudahigwa, ni bwo babimubajije abyemera ashize amanga kuko n’ubundi yari aziko bafite ubwumvikane buke na se. Rudahigwa bwakeye atangaza icyo bise: "Irivuze umwami", ngo abantu bose bazayoboke za misiyoni; bazayoboke Abapadiri.

Ikibazo gikunze kwibazwa na benshi kugeza magingo aya ubwo iyi nkuru yandikwaga, ni uburyo Rudahigwa akimara kuzungura se ku ngoma asa n’uwamuteye umugongo ntiyongere kubonana na we, hakaba nta na hamwe amateka atugaragariza ko yigeze afata umwanya we ngo ajye gusura se aho yari yaraciriwe i Moba.

Mutara Rudahigwa nta bwo yimye ingoma y’u Rwanda ari nyamuzavuba, kuko Ababiligi bamwimitse yari aziranye na bo. Kuva mu wa 1929, yagizwe umutware mu Marangara ya Nduga kugeza abaye umwami w’u Rwanda. Aha bikaba bigaragara ko yemeye kuba umwami w’u Rwanda azi neza icyo se yapfuye na bo, dore ko na mbere y’uko aba umutware wa Ndiza yabanje kuba umunyamabanga wa se bajyaga baganira iby’abo nk’imfura na se, kandi ari na we wari kuzamuzungura ku ngoma.

Kuba Rudahigwa yari azi neza ko ari we warazwe ingoma n’ubwiru bw’i Rwanda, ni cyo cyatumye yemerera Ababiligi yihuse ko yazungura se ku ngoma y’u Rwanda, ngo uruharo rwe mu mushinga wo kubaka u Rwanda arwigize imbere.

Hari impamvu nyinshi zatumye Umwami Mutara Rudahigwa adahirahira ngo yerekeze amaso i Moba aho se Musinga yari yaraciriwe ngo ajye kumusura, ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira:

Rudahigwa nta bwo yagombaga kwerekeza amaso i Moba aho se Musinga yari yaraciriwe, kuko abamuciye ari bo bapadiri n’Ababiligi ari bo bamuhaye ubwami.

Byatumye ahora yigengesereye kugira ngo hatagira na kimwe kirwanya Kiliziya Gatolika cyamubonekaho nk’uko byagendekeye se. Ari na yo mpamvu yahise abatizwa akanasezerana gikirisitu kugira ngo aneze abamuhaye ubwami.

Rudahigwa yari afite umurage w’inshingano z’abami b’u Rwanda ko gushakira igihugu imbuto n’amaboko. Aho ubwiru bw’i Rwanda bwavugaga ko buri mwami wese wimye ingoma, agomba gusoza ingoma ye hari ibishya ahahiye igihugu abikuye mu mahanga.

Umwami Mutara wa III Rudahingwa yafashe umurongo wo kwiyegereza Ababiligi kugira ngo arebe ko iterambere riri iwabo mu Burayi bazarihaho u Rwanda. Aha rero akaba yaragombaga kwirinda gukoma Rutenderi intego ye yo kugeza iterambere k’u Rwanda arivomye ku Babiligi atayigezeho.

Ntabwo Mutara wa III Rudahigwa yemeye kuyoboka Kiliziya, akemera kubatizwa, akemera gusezerana gikirisitu no gutunga umugore umwe, akemera no gutura Kirisitu Umwami ingoma y’u Rwanda, kuko yari yemeye ubukirisitu koko! Yabikoze mu rwego rwa politiki yo kugira ibyo yigomwa n’ibyo ahara kugira ngo agobotore u Rwanda mu nzara z’Ababiligi bari barwigombye.

Kuva mu wa 1931 kugeza mu wa 1950, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakoze politiki yo kumvikana na Kiliziya Gatorika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma y’u Rwanda i Nyanza wa 27 Ukwakira 1946. Ariko byose yabikoraga mu rwego rwa Politiki yo kugira ngo ubwo bazamwihinduka azabe hari icyo yabakuyeho cyateje igihugu imbere, kuko yabonaga ko Ababiligi badashobotse kurambana nabo bigoye.

Kuva mu wa 1949, ubwo yakubukaga mu rugendo rwe rwa mbere yagiriye mu Bubiligi, ni bwo yiyemeje kugira byinshi ahindura ku buzima bw’igihugu kuko yari amaze kubona ko nta cyo Ababiligi bazamarira u Rwanda.

Muri uwo mwaka, ni bwo yaciye ikiboko cyakubitwaga abakoraga imirimo y’agahato. Ababiligi batunguwe n’icyo gikorwa akoze, kuko ntibari babyiteze! Nyuma yaho ni bwo yatangiye gufata ibindi byemezo bikomeye biyobora igihugu atabagishije inama. Aho mu wa 1953 yashyizeho inama nkuru y’igihugu, mu wa 1954, aca iteka rikuraho ubuhake kuko Ababiligi bari bamaze kubuhindanya.

N’ubwo Ababiligi bishimiye icyo gitego bari bamaze gutsinda cyo kwambura Musinga ingoma bakayiha uwo bashaka, ariko ntibamenye ko u Rwanda ari umushinga buri wese agomba kwitaho kugira ngo ukomeze wande ubudatezuka, ntibamenye ko u Rwanda ari umurage w’abakurambere mpangarwanda kandi buri wese agengwa na wo.

Bityo rero nta ho Rudahigwa yari atandukaniye na se Musinga kuko umushinga wo kubaka u Rwanda bari bajejwe wari umwe. N’ubwo imigenzereze itari imwe ariko umutima wo wari umwe wo gukora ibishoboka byose ngo bagobotore u Rwanda mu maboko y’abakoroni. Musinga we yarasanyaga akababwiza ukuri kwambaye ubusa, naho Rudahigwa akibombarika akabareka bagakora ibyo bashaka ngo arebe ko bwacya kabiri agize icyo abakuraho.

N’ubwo Rudahigwa atafashe umwanya ngo ajye gusura se Musinga, ariko kuba kure y’amaso si ko kuba kure y’umutima! Yahoraga atekereza urugamba se yarwanye rukanatuma yamburwa ingoma igitaraganya, akanatekereza urwo ariho akituriza ubundi akabiharira Imana y’i Rwanda.

Umwami Mutara Rudahigwa yirengagije byinshi birimo no kudasura se Musinga aho yari mu buhungiro, kugira ngo akorane n'abakoloni neza, azabone urufatiro rwo guhengamura igihugu, ariko agize ibyiza abavomyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages