Mu minsi ishize mu Kinigi mu Karere ka Musanze hatashywe ‘Ellen DeGeneres Campus’, ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cyubatswe ku nkunga ya Ellen DeGeneres mu rwego rwo guha agaciro uyu mugore witangiye ubuzima bw’inyamaswa yakuze akunda.
Mu ijambo yavuze ku munsi wo gutaha iki kigo, Ellen DeGeneres yagaragaje ko afata Dian Fossey nk’icyitegererezo mu bijyanye no kurengera inyamaswa ndetse yemeza ko yatangiye gukurikirana ibikorwa bye akiri muto cyane.
Dian Fossey Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri yavukiye i San Francisco muri California mu mwaka wa 1932. Yaje gukura ari umuhanga ndetse akunda inyamaswa, kugeza ubwo ava mu ishuri ry’ibijyanye n’ubucuruzi yari yahitiwemo na se, agakomereza mu bijyanye n’inyamaswa maze abona impamyabushobozi mu buvuzi bw’amatungo.
Mu 1963 Dian Fossey yatangiye urugendo muri Afurika, aho yafashe amafaranga yabitse, asaba n’inguzanyo mu mabanki, atangira kuzenguruka muri pariki nyinshi zo muri Afurika.
Agendeye ku bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi b’Abanyamerika, ku ngagi zo mu misozi miremire, yiyemeje na we gukora ubundi.
Mu 1966 yavuye muri Kenya yerekeza mu Birunga mu 1967, gukora ubushakashatsi ku ngagi. Yari amaze gusobanukirwa byinshi ku mibereho yazo, akaba yari amaze kuba inshuti n’izi nyamaswa zo mu misozi miremire.
Mu myaka yamaze mu birunga abana n’ingagi dore ko ari na ho yari afite inzu yavumbuye byinshi ku ngagi bigenderwaho n’uyu munsi birimo ibyo zikunda kurya, uko zibana mu miryango ndetse n’ibijyanye n’amarangamutima yazo.
Uyu mugore kandi yibukirwa ku ruhare yagize mu kurwanya ibikorwa by’ubushimusi ndetse no gutabara ingagi yasanze ziri hafi kuzimira.
Ni nde wishe Dian Fossey?
Mu gitondo cyo kuwa 27 Ukuboza 1985 nibwo Dian Fossey yasanzwe mu nzu ye yishwe. Inzego z’umutekano zasanze inzu ye yapfumuwemo umwenge bigaragara ko uwamwishe ariho yanyuze.
Umunyamerika, Richard McGuire wakoranaga na Dian Fossey mu bushakashatsi ku ngagi ari mu bageze aho uyu mugore yiciwe mbere.
Mu kiganiro yagiranye na National Geographic binyuze muri filime mbarankuru yiswe ‘Secrets in the Mist: Murder on the Mountain’, uyu mugabo yavuze ko Dian Fossey yishwe urw’agashinyaguro.
Ati “Ninjira muri icyo cyumba nasanze ibintu byose byasandajwe, impapuro zinyanyagiye ahantu hose, ku mutwe we ahagana inyuma hari amaraso ndetse yamwuzuye mu musatsi, afite igikomere mu maso cyambukiranya izuru n’itama.”
Undi wabonye umurambo wa Dian Fossey kuri uwo munsi ni Joseph Munyaneza na we wakoranye n’uyu mugore.
Munyaneza yavuze ko mu byagaragaraga icyo gihe, Dian Fossey yicishijwe umuhoro.
Ati “niboneye umurambo we, yicishijwe umuhoro kugeza apfuye byaragaraga ko mu mutwe no mu maso, amaso ye yari afunguye ku buryo nakomeje gutekereza ko ari muzima ariko ntabwo ariko byari bimeze. Byari ibihe bikomeye.”
Uburyo Dian Fossey yishwe, inzego z’umutekano zahise zanzura ko uwabikoze ataragamije kwiba kuko nta kintu na kimwe cya Dian Fossey cyari gifite agaciro yigeze atwara. Passport ye, imbunda ye ndetse n’amafaranga abarirwa mu bihumbi by’Amadorali byose byasanzwe aho ntawabikozeho.
Mu iperereza ryakozwe byagaragaye kandi ko hanze y’inzu ya Dian Fossey hari ibirenge by’abantu babiri baraye bahagendagenda muri iryo joro yishwemo.
Jean Bosco Bizumuremyi wakoranaga na Dian Fossey muri icyo gihe, yavuze ko ibyo birenge byagaragazaga ko abo bantu nta kweto bari bambaye.
Ati “Twafashe icyemezo tuzenguruka ikigo kuko twabonye ko byakozwe n’abantu, abo bantu nta nkweto bari bambaye, byari ibirenge bitagira inkweto. Aba polisi bakimara kugera hano twaberetse ibyo birenge.”
Nyuma y’urupfu rwa Dian Fossey, abo bakoranaga bose bahise batabwa muri yombi ariko iki gihe hakekwaga cyane uwitwa Emmanuel Rwelekana wakoraga akazi ko kuyobora Dian Fossey mu bice bitandukanye yagendaga asura kuko hari hashize iminsi mike yirukanywe nyuma yo gushaka gutema Dian Fossey.
Nyuma y’umunsi umwe aba bakozi bose bararekuwe urutse uyu Rwelekana.
Mu 2021 mu kiganiro National Geographic yagiranye n’umukobwa wa Rwelekana witwa Florida Nyiraneza yavuze ko gushinja se urupfu rwa Dian Fossey kwari ukumurenganya kuko uyu Munyamerika yapfuye bari bari kumwe na se mu rugo.
Ati “Abantu baravugaga ngo niwe wamwishe kandi papa twari turi kumwe mu rugo, baraje baramutwara, batwara n’imyenda yakoranaga mu rutoki iriho n’amakakama barangije baravuga ngo ni amaraso kandi yari amakakama y’ibitoki. Kuva ubwo ntabwo twongeye kumubona.”
Umurambo wa Dian Fossey wasanzwe kandi upfumbatiye mu kiganza umusatsi byaje kuvumburwa ko ari uw’umuzungu. Iki gihe inzego z’umutekano zarapimye zisanga uyu musatsi atari uwe ziza kwanzura ko Dian Fossey yabanje kurwana n’uyu muntu waje kumwica bikarangira amupfuye umusatsi.
Ibyo byatumwe hakekwa Richard McGuire, wari umwungirije muri ubu bushakashatsi yakoraga ku ngagi ngo kuko byashobokaga cyane ko yashoboraga kwica Dian Fossey kugira ngo aziyitirire ubu bushakashatsi bwe.
Ikindi cyatumye Richard McGuire akekwa ni uko kuwa 3 Gashyantare mu 1986, nyuma y’ibyumeru bitatu, Dian Fossey yishwe uyu mugabo yasanzwe mu nzu ye kandi Ambasade ya Amerika mu Rwanda yari yarasize iyifunze ndetse yarabujije buri wese kuhakandagira.
McGuire we avuga ko yinjiye muri iyi nzu nyuma yo kubonamo igicucu cy’umuntu, agahamya ko nta kindi yari agendereye. Ati “nta kindi njye nari ngendereye ninjira muri iriya nzu, ese ni iki nari kuba nshaka? Ni amakosa nakoze.”
Muri Nyakanga mu 1986 nyuma y’amezi arindwi Dian Fossey yishwe ibipimo inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zarohereje mu mahanga byaje kuza byemeza koko ko umusatsi Dian Fossey yapfuye apfumbatiye mu kiganza atari uwe.
Inzego z’iperereza zaje kwanzura ko Richard McGuire na Emmanuel Rwelekana bakoranye mu mugambi wo kwivugana Dian Fossey.
Ibyatangajwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda byasigaye bishidikanywaho na Ambasade ya Amerika mu Rwanda kuko Richard McGuire yavugaga Icyongereza gusa, nta Kinyarwanda cyangwa Igifaransa yari azi, ku rundi ruhande Rwelekana we yavugaga Ikinyarwanda n’Igifaransa gike, hakibazwa uko bombi baba barumvikanye.
Ikindi cyarushijeho gutera urujijo ni uko Richard McGuire yavugaga ko atigeze amenya Emmanuel Rwelekana cyangwa ngo bagirane umubano udasanzwe.
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yaje gufata umwanzuro wo guhungisha Richard McGuire kuko yari imaze kubona ko azahamywa icyaha cyo kwica Dian Fossey kandi ashobora kuba arengana.
Nyuma y’ibyumweru bitatu, Richard McGuire ahungishijwe we na Rwelekana urukiko rwabahamije icyaha cyo kwica Dian Fossey.
Richard McGuire wari usigaye yibera i Los Angeles yagiye kuri televiziyo yamagana uyu mwanzuro w’urukiko.
Ati “Ndashaka kugira icyo mvuga ku birego bya Leta y’u Rwanda by’uko nishe Dian Fossey, nta ruhare mfite mu rufpu rwa Dian yari inshuti yanjye ndetse n’umwe mu bantu mfata nk’icyitegererezo, nta nyungu nari gukura mu rupfu rwe, natunguwe n’ibi birego.”
Urupfu rwa Rwelekana, andi mayobera
Abakoranaga na Dian Fossey muri icyo gihe bose bahamya ko nta nyungu Richard McGuire yari afite mu kuba yamwica, ndetse bamwe bakemeza ko kamere y’uyu mugabo itari kumwerera kwica umuntu.
Joseph Munyaneza ati “Iyo ntekereje Richard McGuire n’ukuntu muzi kuba yakwica umuntu, uhhm ndabishidikanyaho, kuki Richard McGuire yari kwica Dian Fossey?”
Nyuma y’amezi icyenda Dian Fossey yishwe, kuwa 29 Nzeri 1986 Leta y’u Rwanda yatangaje ko Rwelekana wari ugifunze yasanzwe muri mabuso yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye yimanitse.
Leta y’u Rwanda yavuze ko kwiyahura kwa Rwelekana byerekana koko ko yagize uruhare mu rupfu rwa Dian Fossey.
Umwe mu barindaga aho Rwelekana yari afungiye watanze ubuhamya ubwo hakorwaga iyi filime mbarankuru yavuze ko nta buryo uyu mugabo yari afite bwo kwiyahura.
Ati “Njye n’abagenzi banjye twakoranaga twari tubizi ko Rwelekana nta bushobozi yari afite bwo kwiyahura. Twabonye abakozi ba Guverinoma baza bajya muri mabuso y’inyuma basohokana umurambo wa Rwelekana uzingiye mu bintu, baratubwira bati wa mugabo witwa Rwelekana yapfuye, umurambo barawujyana.”
Kugeza ubu, umukobwa wa Rwelekana avuga ko batigeze babona umurambo wa se. Ati “Iyo bamuduha wenda tugahamba n’uwo murambo nta kibazo twari kuba dufite, wenda n’iyo tumushyingura.”
Mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali, Richard McGuire na Rwelekana bahamijwe icyaha cyo kwica Dian Fossey maze uyu mugabo.
Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda bitabiriye uru rubanza bavuyeyo banenga imigendekere yarwo kuko nta bahagarariye Richard McGuire cyangwa abatanga buhamya bigeze bahamagazwa cyangwa ngo hagaragazwe ibimenyetso bifatika.
Iri buranisha ryamaze iminota 30 ryanzuye ko Richard McGuire akatiwe igihano cy’urupfu.
Kugeza ubu Richard McGuire wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asaba ko ubuyobozi bw’u Rwanda buriho uyu munsi bukwiye kumurenganura kuko nta ruhare yagize mu rupfu rwa Dian Fossey, gusa ngo hari ihurizo ry’uko ubu hadashobora gupimwa ADN kuko wamusatsi wakuwe mu kiganza cya Dian Fossey waburiwe irengero kandi ariwo wakwifashishwa mu gupima kuko niba hari aho ahuriye n’urupfu rw’uyu mugore.
Abanyarwanda bakoranaga na Dian Fossey muri icyo gihe nabo bavuga ko kugeza ubu urupfu rwe batarushinja McGuire ngo kuko ibirenge babonye hanze y’inzu ubwo uyu mugore yicwaga ntaho bihuriye n’ibye cyane ko ngo atajyaga agendesha ibirenge.
Mu buhamya bwatanzwe n’abari abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda icyo gihe bavuga ko Dian Fossey ashobora kuba yarishwe na Leta y’u Rwanda cyane ko yari amaze gutahura uruhare yari ifite mu bikorwa by’ubushimusi, ubucuruzi bw’ibyana by’ingagi ndetse na magenzu y’ubucuruzi bwa zahabu bwakorwaga hagati y’u Rwanda na Zaire.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!