Aldo Havugimana Umuyobozi wa Radio y’Igihugu mu Rwanda, avuga ko uyu munsi UNESCO yahariye kuzirikana Radio ku isi, kuba warashyizweho ari iby’igiciro kuko radiyo ari umuyoboro w’iterambere mu gihe ukoreshejwe neza.
Yanagararagaje ko kugeza ubu mu Rwanda hakorera amaradiyo 30 yavutse nyuma ya Jenoside, ariko yose akaba afite intego yo kubakira abaturage iterambere.
Yagize ati « Radio mu Rwanda ni urubuga ndakumirwa rw’ubwisanzure no kubona amakuru mu gihugu hose. Hano muri RBA (Rwanda Broadcasting Agency/ ahakorera radiyo na televiziyo by’igihugu) dushyize imbere guha ijambo Abaturarwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma. Ni na yo mpamvu uretse Radio Rwanda, RBA yanashyizeho radiyo hirya no hino mu ntara kugira ngo n’uwo Radio Rwanda itageraho abashe guhabwa ijambo. »
Yagaragaje ko muri izi radiyo zumvikanira mu Rwanda harimo iz’ubucuruzi, amadini n’iz’abaturage ndetse amarembo aracyafunguye ku bifuza gushinga izindi zigamije iterambere no kuvugurura Umuryango Nyarwanda mu myumvire n’imyitwarire igezweho.
Havugimana asanga itandukaniro ry’imikorere ya radio zakoraga mbere ya 1994, ari uko ubu zifasha abaturage mu kwisanzura no guhana ibitekerezo mu byabafasha kwiteza imbere bagateza n’igihugu muri rusange.
Dr Mukimbiri Jean umwe mu batangaga ibiganiro kuri Radio Muhabura mu mu myaka ya 1990, mu gihe cya RPF Inkotanyi, yari ku rugumba rwo kwibohora, yishimira uburyo itangazamakuru mu Rwanda ryahawe urubuga ruzima kuri ubu rikaba rimaze gufata intera mu kubaka Abanyarwanda aho kubabibamo amacakubiri.
Dr Mukimbiri uba mu Bubiligi, agaragaza ko radiyo ari igikoresho cy’itangazamakuru cyagize uruhare rukomeye cyane mu kubiba amacakubiri mu Banyawanda, ariko kuri ubu isigaye ari urugero rwiza mu kububaka umurongo mwiza w’iterambere.
Yagaragaje ko iyo urebye uburyo Radio yakoreshejwe mu bihe by’ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda n’ubwa Perezida Habyarimana, usanga radiyo y’igihugu yaragize uruhare rukomeye mu gukwiza ingengabitekerezo y’urwango y’ubuyobozi bwariho.
Ati "...muri Repubulika ya mbere, iyo Kayibanda atagira Radio y’Igihugu yumvirwaga ku nyakiramaajwi zakwirakwizwaga mu baturage bitaga "Mera" ku mafaranga make, bivugwa ko bitari kuyorohera gusakaza amacakubiri mu Banyarwanda."
Na none kandi bivugwa ko no muri Repubulika ya kabiri ya Perezida Habyarimana radiyo nka RTLM n’izindi zagize uruhare mu guhembera amacakubiri no gushishikariza abaturage gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Mukimbiri yagize ati "Niho bacishaga indangamateka yabo n’ibitekerezo byabo, bikagera ku baturage buri munsi, aho wasangaga umuturage afite inyakiramajwi mu murima, yajya kuryama ikaba ari yo imubikira, yabyuka akayikangukiraho mu biganiro ndetse n’indirimbo zijyanye no gukangurira abaturage amatwara y’ubutegetsi bw’izo repubulika zombi."
Yakomeje agira ati " Mu rugamba rw’Inkotanyi zumvikanishaga amatwara yazo zibicishije cyane muri Radio Muhabura kuko yumvwagwa na benshi mu Rwanda, n’ubwo babaga bihishe mu nzu zabo, kandi bayivuza buhoro bagatangazwa no kumva ibiganiro bitarobanura amoko, uturere, aho bumvaga bidashoboka kuko atari byo bari bamenyererye, Radio Muhabura rero iri mu ntwaro Inkotanyi zatsindishije urugamba."
Yanagaragaje ko kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare hizihijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe radiyo, mu Rwanda radiyo zose ubu zihuriza hamwe Abanyarwanda, zikanabakangurira ubuzima rusange butuma bivana mu bujiji bwatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO