Perezida Mobutu wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikitwa Zaire yatakaje akayabo yubaka ingoro y’akataraboneka n’ikibuga mpuzamahanga mu Mujyi wa Gbadolite. Kuri ubu iyo ngoro yapfuye ubusa isigaye mu bihuru.
Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wavutse yitwa Joseph-Desiré Mobutu yayoboye Congo kuva mu 1965 kugeza mu 1997.
Yagiye ku butegetsi ahiritse Patrice Lumumba, abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi.
Ku buyobozi bwe yaranzwe n’igitugu no kwigwizaho imitungo ashyigikiwe n’ibyo bihugu. Iyo mitungo ni nayo yakoresheje yubaka iyi ingoro isigaye ari amatongo yafotowe na gafotozi w’ikinyamakuru The Guardian mu Mujyi wa Gbadolite.



















TANGA IGITEKEREZO