00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RPA ifata Gisenyi, abo muri Leta ya Habyarimana bagahunga bakubita agatoki ku kandi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 July 2026 saa 06:58
Yasuwe :

Tariki ya 17 Nyakanga 1994 hari ku Cyumweru. Wari umunsi udasanzwe ku ngabo za RPA zari zimaze ibyumweru bibiri zifashe Kigali, kuko ku gicamunsi cyawo zafashe Umujyi wa Gisenyi wafatwaga nk’ibirindiro bya nyuma by’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR).

Ifatwa rya Gisenyi ryabaye mu gihe mu Rwanda havugwaga inkuru nyamukuru ebyiri; imyiteguro yo gushyiraho ku mugaragaro Guverinoma y’Ubumwe ndetse n’ikibazo cy’abagize Leta y’Abatabazi bari bahungiye muri Zone Turquoise yagenzurwaga n’Abafaransa, by’umwihariko Cyangugu.

Tariki ya 15 Nyakanga 1994, Minisiteri y’Ingabo z’u Bufaransa yatangaje ko abagize Leta y’Abatabazi bari i Cyangugu barimo Théodore Sindikubwabo wari Perezida w’inzibacyuho, Straton Nsabumukunzi wari Minisitiri w’Ubuhinzi, Callixte Nzabonimana wari Minisitiri w’Urubyiruko na Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’Abakozi na Daniel Mbangura wari Minisitiri ushinzwe amashuri makuru.

Iyi Minisiteri yagaragaje ko Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi na Minisitiri w’Ingabo, Augustin Bizimana, bari i Gisenyi kugeza mu ijoro rya tariki ya 14 Nyakanga ariko ko bose bagombaga guhurira mu nama y’abaminisitiri i Cyangugu tariki ya 15.

Kwakira abaminisitiri bagize Leta y’Abatabazi n’inama yabo muri Zone Turquoise byari bihabanye n’ubutumwa bw’ingabo z’u Bufaransa byitwaga ko bwari bugamije gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi. Ni yo mpamvu RPA yaziburiye ko iyi myitwarire nikomeza, na zo zinjira muri iki gice.

Jean de Dieu Habineza wari Minisitiri w’Abakozi, tariki ya 16 Nyakanga yari yamaze kugera i Goma. Uwo munsi yatangaje ko Leta y’Abatabazi “izaguma i Cyangugu kandi izahakorera ibikorwa bya politiki.”

Habineza yakomeje ati “U Bufaransa ntibufite uburenganzira bwo kubuza ubuyobozi bw’u Rwanda kuba aho bushaka mu Rwanda.”

Nubwo abo muri Leta y’Abatabazi bari bakingiwe ikibaba n’ingabo z’u Bufaransa zari muri Zone Turquoise, kandi bakomeza kwikoma ku gatuza, ubwoba bwari bwabatashye kuko babonaga ko batazahamara kabiri.

Rafiki Hyacinthe Nsengiyumva wari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Ingufu, yemeye ko abo muri Leta y’Abatabazi bahunga mu gihe ingabo za RPA zakwinjira i Gisenyi, ati “Tuzajya hanze, tuzisuganya. Ibi ni ugusubika.”

Ku gicamunsi cya tariki ya 17 Nyakanga, ingabo za RPA zinjiye mu Mujyi wa Gisenyi, zitangira kuwugenzura.

Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) zahunganye intwaro mu Mujyi wa Goma, indi zigera ku 1500 zihungira mu bice byagenzurwaga n’Abafaransa muri Zone Turquoise.

Ku munsi wakurikiyeho, Gen Maj Paul Kagame wayoboraga ingabo za RPA yatangaje ko intambara irangiye mu gihugu cyose, kandi ko zigenzura ibice byose by’igihugu havuyemo Zone Turquoise yarimo ingabo z’u Bufaransa.

Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Gisenyi tariki ya 17 Nyakanga 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages