Ezra Mpyisi w’ imyaka 93 y’amavuko yavukiye mu Karere ka Nyanza. Yabanye n’Umwami Mutara Rudahigwa akaba avuga ko bari mu kigero kimwe kuko Rudahigwa amurusha imyaka icumi.
Yize amashuri abanza aho yavukiye, ayisumbuye ayigira i Gitwe. Yize Kaminuza muri Zimbabwe, aba Pasiteri mu 1951 mu mwaka wa 1953 aba n’Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nize mu mashuri makuru mpungira muri Zimbabwe ari na ho nakomereje kaminuza, kugerayo byabaye umusaraba. 1951 nabaye pasiteri, mu 1953 aba umumisiyoneri i Kasai muri Congo.
Yabyaye abana umunani, ubu hasigaye batandatu kandi barangije kaminuza, umukobwa muto muri bo afite PHD. Babiri muri bo bari mu Rwanda, abandi bari muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yakoze imirimo itandukanye muri Tanzaniya, Congo (yahoze ari Zaire), Uganda na Kenya. Nyuma yaje guhunguka yaratangiriye ikiruhuko cy’ izabukuru i Nairobi.
Mpyisi usanzwe ari umupasiteri mu Itorero ry’ Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yabaye Umujyanama wa Mutara wa III Rudahigwa.
Mu kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru wa IGIHE, Jean Paul Kayitare, yatangaje amateka yaranze umwami Mutara Rudahigwa ufatwa nk’ intwari y’u Rwanda, akaba ari umwami wimye akiri muto ariko akagaragaza ibikorwa by’ubutwari.
Umwami Mutara III yavutse kwa Yuhi wa V Musinga akaba umuvandimwe w’umwami wa nyuma wategetse u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa.
Azwi cyane kubera ibikorwa by’ ubutwari yakoreye Abanyarwanda birimo guhangara abakoloni b’ Ababiligi akabasaba ubwigenge bw’ igihugu n’ ibindi.
((IGIHE: Umwami Rudahigwa uramuzi? Watubwira uko umuzi.
Mpyisi: Ndamuzi nyine, ariko mbere yo kuvuga uko muzi nagira ngo nkubwire ko ikimbabaza ari uko yatabarijwe aho atagombaga gutabarizwa ikindi ni uko abaharaniye ubwigenge ntibabubonye. Ibye ndabizi kuko twenda kungana andusha imyaka 10, yabaye i Nyanza kandi nanjye ni ho navukiye, ku bw’ibyo ndamuzi.
IGIHE: Ukwima kwa Rudahigwa kwagenze gute?
Mpyisi: Kwima kwe kwabaye ibibazo, kuko Abanyamahanga (abazungu ) ni bo bategekaga Abanyarwanda nyuma yo gucira se Musinga mu mahanga, ubwo ni bwo babonye kumwimika. Amaze kwimikwa Abanyamahanga bamusabye kubasinyira ko atanze u Rwanda, ababwira ko nabasinyira aba atagitegeka bituma abazungu bamwikanga. Bamusabye ko yajya mu kiliziya bikazatuma Abanyarwanda na bo bayoboka kiliziya.
IGIHE: Ese koko Abanyarwanda ntibari bazi Imana?
Mpyisi: [Igitwenge]... barabandwaga, baterekera Imana bari bayizi, ndetse yababwiye ko atareka Imana ye ngo ayoboke iyabo.
IGIHE: Iyo hatimikwa Rudahigwa byari kugenda gute?
Mpyisi: Abazungu bagize Imana ko babonye umwana w’umwami bati “Abanyarwanda ntibazatera amahane. Iyo bashyiraho undi utari umwana w’umwami, Abanyarwanda bari kwivumbagatanya abazungu bakabica bakaba bakoze Jenoside.
IGIHE: Abazungu bategekanaga gute n’umwami?
Mpyisi: Yewe! Umwami yategekaga adategetse, bimwe akabyemera ibindi akabyanaga, abanyamahanga banyagaga umuntu umwami ntagire icyo avuga. […] hari umuzungu wareze Nturo watwaraga Kabagari bituma Rudahigwa ajyayo amubwira ko yarezwe, amuburira ko bazamunyaga. Umwami yamubwiye ko bayoboka abazungu kuko n’ubundi twaratsinzwe... Nturo amubwira ko Ibuku (ikayi bndikagamo) bazanye ikizayikurikira ari ishyano.
IGIHE: Bivugwa ko Rudahigwa ari we wazanye amashuri, byakozwe bite?
Mpyisi: Rudahigwa yarwaniye amashuri atarabagaho, Abagatolika bazanye ishuri rimeze nka kaminuza, baryubaka i Gatagara nyuma baryimurira i Burundi batabibwiye Umwami Rudahigwa.
Abazungu bo mu Idini ry’ Abadive (Abadivantisiti) bazanye kaminuza i Gitwe, baza kuvuga ko nta mazi ahari; bagiye kuryimurira muri Congo, Rudahigwa yababwiye ko aho bashaka hose mu Rwanda bahahabwa ariko Abanyarwanda bakabona kaminuza, yongeraho ko nibabyanga n’idini ryabo riva mu Rwanda burundu.
Muri icyo gihe umwami yatangije amashuri y’Abalayiki bituma abazungu bamwanga cyane ngo atangije amashuri y’abapagani.
IGIHE: Rudahigwa yatandukanye n’umugore we mu buryo budasobanutse, ibi ntibyatumye agaragara nabi?
Mpyisi: Ntibyagaragaye nabi kuko yatandukanye mu kinyabupfura na Nyiramakomali wakomokaga mu Buganza, ashakana na Ladegonde Rozariya Gicanda.
IGIHE: Intandaro yo gutandukana ni iyi he?
Mpyisi: […] kirazira, ubuse namena amabanga? Nyamenere nde? Ubu se so cyangwa nyoko yagira amafuti ukabivuga? Iryo ni ishyano. Igituma tuba ibigoryi ntitukimenya kirazira, kandi ni no kutubaha Imana. Mwana wa!! Muri iki gihe abantu bataye umuco; abantu barasebanya, baragambanirana…
IGIHE: Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze ate?
Mpyisi: Kubera ibibazo byo kwangwa na bamwe mu Banyarwanda ndetse n’ abazungu, namugiriye inama yo kujya muri Amerika gusaba ko bakwita ku Rwanda aho guhabwa Ababiligi.
Ubwo yahise ajya i Burundi kwaka urupapuro rw’ inzira (passport), ubwo abazungu bibajije impamvu umwami yaka urupapuro rw’ inzira mu gihugu cye.
Umubiligi w’Umuganga wari i Burundi, yamuteye urushinge agwa ku gitanda yari aryamyeho. Iyo agira amahirwe akajya muri Amerika u Rwanda rugahabwa Amerika Ababiligi bari guhita basubira iwabo.
Muri make Rudahigwa yabaye igitambo cy’ubwigenge, icyo gihe Loni itegeka ko ubwigenge butangwa ari uko Abanyarwanda bari hanze batashye.
Loni yarafutamye bikabije kuko yahaye ubwigenge abahutu kandi ari bo bayamaganaga, ubwigenge bw’u Rwanda ntibwakoreshejwe neza kuko bwahawe abatarabwatse.
IGIHE: Rudahigwa amaze gutanga wabyakiriye ute?
Mpyisi: Yari inkuru mbi ku Banyarwanda bose ariko naramukunze cyane birumvukana, kuko nabaye umujyanama we. Icyo nakongeraho Mutara III Rudahigwa yari umwami w’umunyapolitiki mu gihe Kigeli IV Ndahindurwa yari umwami uganje.



















TANGA IGITEKEREZO