Ubwo bwato ngo bwatabwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro, hamwe n’ibikoresho bari bafite nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage bo muri ako gace.
Magere Jonathan yagize ati “Abadage bamaze gutsindwa bacukuje icyobo bakoresheje abaturage barangije bakimenamo beton ariko mu gushyiramo ubwato birukanye abaturage gusa amakuru abasaza batubwiye ni uko basize babuziritse iminyururu.”
Magere akomeza avuga ko mu 1990, hari Abadage bakomeje kugaruka bashaka gucukura ngo bakuremo ubwo bwato ariko bikanga.
Ati “ Baraje barapima bigaragara ko ubwato burimo binanirana kubukuramo baragenda; hagiye haza abandi bitwaje ikarita n’amafoto yabwo bakavuga ko bazagaruka kubujyana.”
Rimenyande Onesme umwe mu basaza bafashije Abadage mu 1990 mu gutaburura ubwo bwato bikananirana yagize ati “ Haje abakobwa babiri bavuga ko ari abaporoso baje gushaka ubwato bwabo kandi ko burimo imfashanyo bari bageneye ishuri ry’abana ryo ku cyumweru; baduhaye akazi turi barindwi ariko ni njye ukiriho. Baje bitwaje ibyuma bipima turacukura tugera ku byatsi n’amabuye adasanzwe baraduhagarika ngo harimo ibintu byarimbura umurenge wose.’’
Aba baturage bifuza ko ubuyobozi bwabafasha ubwo bwato bugakurwamo kugira ngo na bo bashire amatsiko bamaranye imyaka myinshi.
Akiri Wellars “Twebwe nk’abaturage turasaba ko leta yabuvanamo tugashira amatsiko wenda haba harimo n’ibyatugirira akamaro.’’
Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, Amb Masozera Robert, yavuze ko bari gukora ubushakashatsi buzafasha mu gukura ubwo bwato aho butabye, kugira ngo bujyanwe mu nzu ndangamurage bukomeze busigasire amateka y’ubukoloni bw’Abadage mu Rwanda.
Ati “Hari itsinda ry’abashakashatsi bacu rimaze iminsi rihakorera, ubu aho ubwo bwato buri twarahamenye ariko harimo no kureba neza niba bwavanwa ikuzimu. Aho ubushakashatsi bugeze biragaragara ko aho babushyize hamaze kujyaho itaka ryinshi cyane. Ibikoresho bisabwa mu kubutaburura n’amikoro ntabwo biraboneka kuko ni ibintu byahenda.’’
Intambara ya Mbere y’Isi yatangiye mu 1914 irangira mu 1918; no mu Rwanda yarahageze ariko yarangiye Abadage birukanywe n’Ababiligi bari baturutse muri Congo Mbiligi.


















TANGA IGITEKEREZO