00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Operasiyo yo kwica Osama bin Laden yagenze

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 March 2020 saa 07:16
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 9 umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, Osama Bin Laden yishwe abantu ntibarabasha kwiyumvisha uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabigezeho nyuma y’igihe kinini bari bamaze bamushakisha.

Kuwa 2 Gicurasi mu 2011 nibwo binyuze muri Operasiyo yiswe Neptune Spear ikipe y’abasirikare kabuhariwe ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe Osama Bin Laden, nyuma yo kumusanga mu rugo rwe muri Pakistan mu gace kazwi nka Abbottabad.

N’ubwo iyi Operasiyo yasize Osama yishwe yatwaye iminota 40, gutegura uko izagenda no gutoza abazayikora byafashe imyaka.

Mu 2007 nibwo intasi z’iki gihugu zavumvuye izina ry’umwe mu bantu bakoranaga na Bin Laden bya hafi mu kumufasha kumugereza ubutumwa aho ashaka kubugeza no kumuzanira ubwo yohererejwe.

Nyuma y’imyaka itatu, ni ukuvuga mu 2010 nibwo izi ntasi zifashishije ikoranabuhanga zabashije kubona ko aya makuru yahererekanwaga afite aho ahuriye n’urugo ruri muri Pakistan mu mugi wa Abbottabad.

Kuba uru rugo rwari rufite ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano biri mu byatumye intasi za Amerika zikeka ko haba ariho Osama atuye.

Nyuma y’igihe bagenzura aka gace neza, mu ntangiriro za Mata mu 2011 Perezida Barack Obama yatanze uruhushya rwa Operasiyo ariko avuga ko igomba gukorwa n’ikipe nto y’abasirikare kabuhariwe bakinjira muri uru rugo, aho kururasaho ibisasu bya kirimbuzi kuko byashoboraga gushyira ubuzima bw’abasivile mu kaga kandi bikagorana kumenya niba koko Osama yapfuye.

Muri iki gihe ikipe izwi nka SEAL Team Six yatangiye imyitozo ikaze yakorerwaga ahantu bakoze mu buryo busa neza nk’aho Osama yari atuye hari.

Nyuma y’igihe bitoza, mu mpera za Mata mu 2011 iyi kipe ya Seal Team Six igizwe n’abasirikare 25 yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Afghanistan bizwi nka ‘Bagram Airfield’ aho bagombaga guhererwa andi mabwiriza abajyana muri Pakistan.

Kuwa 29 Mata nibwo Perezida Obama yatanze amabwiriza yo gutangira Operasiyo. Kuwa 1 Gicurasi mu 2011 iyo kipe y’abasirikare yahagurutse muri Afghanistan muri kajugujugu ebyiri zo mu bwoko bwa ‘Sikorsky UH-60 Black Hawks’ berekeza i Abbottabad mu rugo rwa Osama.

Nyuma yo kugera muri Pakistan mu gicuku cyo kuwa 2 Gicurasi, Ubwo izi ndege ziteguraga kugwa imwe muri zo yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya ariko ntihagira umusirikare n’umwe uyikomerekeramo, ibi byatumye bahindura gahunda uko bari bayiteguye indege ya Kabiri yagombaga kugwa ku gisenge cy’inzu,igwa mu mbuga y’iyi nzu ya Osama.

Nyuma yo kwica inzugi abasirikare batangiye kwinjira muri iyi nzu, ubwo bari bageze mu igorofa ya mbere bazamuka, bahuye n’umuhungu wa Osama witwa Khalid agerageza kubarwanya baramurasa.

Bakomeje kuzamuka bagana mu cyumba cya Osama kuko cyari kiri mu igorofa ya gatatu.

Robert James O’Neill warekuye Isasu ryishe Osama aganira n’Ikinyamakuru The independent, yasobanuye neza uko byagenze nyuma yo kugera mu cyumba cya Osama.

Yagize ati “ nahindukiye iburyo ndeba mu cyumba cya Osama, yari ahagaze hafi y’umuryango ku mpera z’uburiri, muremure unanutse kuruta uko nabitekerezaga, afite ubwanwa bugufi n’umusatsi w’umweru.”

Ati “Imbere ye hari umugore amufashe ku rutugu, mu gihe kitageze ku isegonda, nari narangije gushyira igipimo hejuru y’urutugu rw’iburyo rw’uwo mugore ndasa kabiri mu mutwe wa Osama agwa hasi.”

O’Neill avuga ko akimara kurasa Osama yabaye nk’utaye ubwenge kugeza mugenzi we aje aramubwira ati “wishe Osama bin Laden”.

Muri iki gihe nta wundi muntu wari wakamenye aya makuru uretse Perezida Obama n’abo bari kumwe kuko aho bari bari muri White House bakurikiranaga umunota ku wundi uko iki gikorwa kigenda hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu munsi Obama yahise amenyesha abatuye Isi ibijyanye n’aya makuru y’urupfu rwa Osama.

Yagize ati “iri joro nshobora kumenyesha Abaturage ba Amerika n’Isi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze Operasiyo yishe Umuyobozi wa Al-Qaeda Osama Bin Laden, icyihebe kiri inyuma y’urupfu rw’ibihumbi by’abagabo,abagore n’abana b’inzirakarengane.”

Tariki 6 Gicurasi nibwo Al Qaeda yemeje urupfu rwa Osama ndetse iniyemeza kumuhorera uko bishoboka kose.

Osama bin Laden yashyinguwe mu nyanja kuko Amerika yavugaga ko nta gihugu na kimwe cyifuzaga ko agishyingurwamo. Mu masaha 24 yishwe, yahise ashyingurwa.

Robert James O'Neill ni umwe mu basirikare bari muri SEAL Team Six akaba ari nawe warashe isasu ryishe Osama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages