Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1531: Henry VIII yemejwe nk’umukuru w’idini ry’u Bwongereza.
1799: Basile Moreau, umupadiri w’Umugatolika ukomoka mu Bufaransa yashinze umuryango w’abihayimana b’umusaraba mutagatifu.
1798: U Bufaransa bwigaruriye Roma.
1847: Thomas Edison yavumbuye ibikorwa bitandukanye muri Amerika.
1869: Patrick J. Whelan yabaye umuntu wa nyuma wishwe amanitswe muri Canada, yakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas d’Arcy McGee.
1873: Muri Espagne hatangiye Repubulika ya Mbere.
1919: Friedrich Ebert yatorewe kuyobora u Budage.
1945: Hasojwe inama ya Yalta yafatiwemo ibyemezo bitandukanye byari bigamije gushyira Isi ku murongo nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
1975: Richard Ratsimandrava wari Perezida wa Madagascar yarishwe.
1977: Mengistu Haile Mariam yabaye Perezida wa Ethiopia.

1904: Keith Holyoake, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande.
1938: Televiziyo ya BBC yakoze bwa mbere gahunda ya sinema z’ubumenyi (science fiction television).
1953: Ibihugu by’Ubumwe bw’Abasoviyete byacanye umubano na Israel.
1990: Nelson Mandela yafunguwe muri Gereza ya Victor Verster nyuma y’imyaka 27 afungiwe impamvu za politiki.
2011: Kubera imyigaragambyo, Abanyamisiri batumye Hosni Mubarak wari umuyobozi w’iki gihugu yegura asigira ubutegetsi bwe abasirikare.
Bamwe mu bamenyekanye bavutse kuri iyi tariki
1920: Farouk I, Umwami wa Misiri.
1926: Paul Bocuse, Umuyobozi ukomeye w’igikoni mu butetsi mu Bufaransa.
1934: Manuel Noriega, Umunyagitugu wo muri Panama.
1941: Sergio Mendes, umunyamuziki wo muri Brésil.
1966: Dieudonné M’bala M’bala, umunyarwenya n’umukinnyi wa sinema w’Umufaransa.
1972: Steve McManaman, Umwongereza ukina ruhago.
1974: Zain Verjee, umunyamakuru w’Umunyamerika.
1979: Brandy, umunyamuziki ndetse n’umukinnyi wa sinema w’Umunyamerika.
1981: Sonia Rolland, Nyampinga mu Bufaransa mu 2000.
1981: Kelly Rowland, umunyamuziki w’Umunyamerika.
1983: Rafael van der Vaart, umukinnyi wa ruhago w’Umuholandi.
Bamwe mu bamenyekanye bapfuye kuri iyi tariki
641: Héraclius,umwami w’abami wa Byzantin.
731: Grégoire II, papa.
824: Pascal I, Papa.
1503: Élisabeth wa York, Umwamikazi w’u Bwongereza umugore wa Henry VII mère d’Henry VIII.
1973: Hans Daniel Jensen, umuhanga mu Bugenge wabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1963.
1978: Harry Martinson, umwanditsi ukomoka muri Suède wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1974.
1982: Takashi Shimura, umukinnyi wa sinema w’Umuyapani.
2011: Tom Carnegie, umunyamakuru wa siporo w’Umunyamerika.
1993: Robert W. Holley, umuhanga mu binyabuzima no mu butabire ukomoka muri Amerika wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu buzima mu 1968.
2011: Bad News Brown, wabaye umushyushyarugamba w’injyana ya Hip hop akaba n’umuhanzi ukomoka muri Canada wavukiye muri Haiti.
TANGA IGITEKEREZO