Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1346: Umwami Charles IV wa Luxembourg yabaye Umwami w’Abami wa Roma.
1848: Hafunguwe inzira ya Gari ya moshi i Waterloo mu Mujyi wa London mu Bwongereza.
1882: Abongereza batangiye kugaba ibitero ku Mujyi wa Alexandria, mu Misiri, mu ntambara yahuje Abongereza n’Abanyamisiri.
1889: Muri Mexico hashinzwe Umujyi wa Tijuana.
1921: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (Red Army) zigaruriye Mongolia, zihatsimbura izizwi nka White Army.
1960: Hatangiye ibibazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavutse nyuma y’aho Intara ya Katanga yiyomoroye ku gihugu.
1971: Muri Chili, hemewe mu rwego rw’igihugu icukurwa ry’amabuye y’agaciro azwi nka Copper.
1983: Impanuka y’indege yabereye Cuenca muri Ecuador yahitanye abantu ijana na cumi n’icyenda.
1987: Hakozwe ibarura ry’abatuye Isi, Umuryango Mpuzamahanga utangaza ko abayituye bari bageze kuri miliyari eshanu.
2006: Mu bitero by’abiyahuzi byabereye mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde ibitero by’ibisasu byahitanye abantu 209.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1767: John Quincy Adams, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1943: Oscar D’León, umuhanzi ukomoka muri Venezuela.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Claudia Alta "Lady Bird" Taylor Johnson, umufasha wa Perezida Lyndon B. Johnson.
2007: Alfonso López Michelsen, Perezida wa Columbia
Hejuru ku ifoto ni Intara ya Katanga


















TANGA IGITEKEREZO