00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 15 Mutarama

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 January 2017 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki 15 Mutarama, ni umunsi wa 15 w’umwaka ubura iminsi 350 ngo ugere ku musozo.

558 Mbere ya Yezu : Umwani Nebukadinezari II w’i Babuloni yashyize icyicaro cye i Yeruzalemu, Iki cyicaro cyahimuwe mu mwa wa 586 mbere ya Yezu Kirisitu.

1369: Mu ntambara y’imyaka 100 yahuza Abongereza n’Abafaransa, hapfubijwe amasezerano ya Calais bitewe n’uko intambara yaje kongera gukomeza ubwo Édouard III yatagazaga ko abaye umwami w’u Bufaransa

1535 : Umwami Henri VIII yafashe izina ry’umuyobozi w’ikirenga wa Kiliziya mu Bwongereza;

1559 : Elisabeth I yimitswe ku mwanya w’umwamikazi w’u Bwongereza.

1759 : Inzu Ndangamurage y’u Bwongereza yafunguye imiryango.

1777 : Mu mpinduramatwara y’ Amerika, Leta ya New Connecticut (ubu yabaye Vermont)yatangaje ubwigenge bwayo.

1797 : Napoleon Bonaparte yatsinze Abanya-Autriche ahitwa i Rivoli mu Butaliyani mu ntambara yiswe iya Italie Rivoli;

1892 : James Naismith yashyize ahagaragara amategeko agenga umukino wa Basketball.

1895 : Mu ntambara ya Senafé , ingabo z’u Butaliyani za Baratieri kuri Tigré zatsinze Abanyetiyopiya mu ntamba yahuzaga Abataliyani n’Abanyetiyopiya.

1932 : Abafaransa bageze ku ntego yo kugarura amahoro muri Maroc.

1936 : Ingabo z’u Butaliyani ku bwa Mussolini zongeye gutsinda Abanyetiyopiya

1969 : Rachid Karamé yagizwe ku nshuro ya 6 umuyobozi wa guverinoma ya Liban

1973 : Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse burundu kongera gutera Viêt Nam;

1986 : Mikhaïl Gorbatchev, perezida w’u Burusiya yatanze igitekerezo cyo guhagarika gukora intwaro z’uburozi mu rwego kurengera Isi.

1992 : Umuryango Mpuzamahanga wemeye ubwigenge bwa Slovenia.

1996 : Andréas Papandréou wari Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki nyuma y’amezi 2 ari mu bitaro. Muri uyu mwaka kandi, Moshoeshoe II, umwami wa Lesotho yaguye mu mpanuka y’imodoka afite imyaka 57

1997 : Petru Chiril Lucinschi yatorewe kuyobora Moldavie.

2001: Urubuga rwa Wikipedia rwashyizwe ku murongo wa interineti bwa mbere.

2005 : Mahmoud Abbas yarahiriye kuyobora Palesitina

2006 : Muri Chili, Michelle Bachelet yatorewe kuyobora iki gihugu

2007 : Mu Burundi, Domitien Ndayizeye, yaje kurekurwa nyuma y’igihe afashwe n’abantu bashakaga kumuhirika ku butegetsi muri 2006

2007 : Barzan Ibrahim al-Tikriti wahoze ari intasi ya Iraq akaba n’umuvandimwe wa Saddam Hussein, yakatiwe igihano cy’urupfu amanitswe we n’uwahoze ari perezida w’urukiko rukuru.

2009 : Indege y’Amerika ya sosiyete US Airways, yaguye ku mu mugezi wa Hudson, nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’ indege cya La Guardia yerekeza i New York. Iyi mpanuka nta muntu n’umwe yahitanye.

2011 : Fouad Mebazaa yatangajwe ku mwanya wa perezida wa Tuniziya w’agateganyo , umwanya yagombaga kumaraho umwkaa umwe nyuma y’impinduramatwara yabaye muri iki gihugu no mu bihugu by’Abarabu biri mu majyaruguru ya Afurika.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki

1432 : Umwami Afonso V wa Portugal.

1918 : Gamal Abdel Nasser wahoze ayobora igihugu cya Misiri.

1622 : Jean-Baptiste Poquelin, bitaga Molière, umwanditsi akaba n’umukinnyi w’amakinamico mu Bufaransa, gusa iyi tariki ishidikanywaho ko ishobora kub ari yo yabatirijweho, Molière azwi nk’uwitiriwe ururimi rw’Igifaransa aho bavuga ko ari ururimi rwe (Langue de Molière).

1929 : Martin Luther King Jr, waharaniye uburenganzira n’uburinganire bw’ abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1943 : Stuart E. Eizensat wari Umujyanama wa Perezida Jimmy Carter na Bill Clinton.

1943 : Ahakorera minisiteri y’ingabo za Amerika, hazwi nka Pentagone harangije kubakwa inzu nyuma yaje kwibasirwa n’ibyihebe byo muri Al Qaeda byahayobereye indege mu bitero bya 11 Nzeri 2001.

1979 : Young Dro, Umunyamerika uririmba injyana ya Rap.

1985 : Tancredo Neves yabaye perezida wa mbere w’umusivili wa Brésil

1982 : Francis Zé, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1950 : Gen Henry Hap Arnold wari umuyobozi w’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere.

1950 :Marius Trésor, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa

1908 : Edward Teller, umuhanga mu bugenge ukomoka muri Amerika wahimbye bombe y’uburozi (inventeur de la bombe à hydrogène).

1918 : Gamal Abdel Nasser, wabaye perezida wa Misiri

1973 : Ivan Petrovsky umuhanga mu mibare w’Umurusiya.

1988 : Seán MacBride, avoka wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro umwe mu bashinze umuryango wa Amnesty International

1992 : Dee Murray Umunyamerika wari umwanditsi w’indirimbo.

2000 : Fran Ryan wari umukinnyi wa filime.

2007 : Umunyakanada James Hillier wavumbuye Electron Microscope.

2011: Nat Lofthouse wari umukinnyi w’ umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages