356: Umwami w’Abami wa Roma, Constance II yaciye iteka ryo gufunga insengero zose zitwaga iz’abapagani
1184: Intambara ya kabiri ya Uji mu Buyapani.
1652: Bisabwe na Repubulika ya Venise, uwahakomokaga Pietro Ottoboni waje no kuba Papa Alexandre VIII yashyizwe mu rwego rw’abakaridinali na Papa Innocent X.
1783: Mu Bwongereza, Pitt William, yagizwe Minisitiri w’intebe afite imyaka 24 y’amavuko.
1797: Binyuze mu masezerano ya Tolentino, Papa Pie VI yahaye u Bufaransa Avignon, Romagne, Bologne, Ferrare na Comtat Venaissin mu gihe ingabo za Bonaparte zageze i Vienne, zinyuze muri Tyrol.
1924: Habaye igikorwa cy’ihirikwa ku butegetsi rya Chah Ahmad, muri Perse, Ubu ni Iran.
1928: Inkongi y’Umuriro yafashe ibirombe bya Zahabu Hollinger i Timmins, muri Ontario, abantu 39 barapfa.
1936: Muri Espagne, hashyizweho Guverinoma nshya ya Manuel Azaña.
1941: Ingabo z’Abongereza zabaga muri Kenya zinjiye muri Somalia yari iri mu biganza n’Abataliyani.
1941: Hashyizweho Umutwe wiswe Deutsches Afrikakorps (DAK) uyobowe na Rommel muri Libya kugira ngo ushyigikire ingabo za Mussolini.
1945: Abanyamerika bageze i Iwo Jima mu Buyapani.
1959: Amasezerano yemera ubwigenge bwa Chypre yashyizweho umukono i Londres n’u Bugereki, Turquie n’u Bwongereza.
1962: Général de Gaulle yemeje ko u Bufaransa bugiye guhura n’ibihugu bitatu by’ibihangange mu gukoresha intwaro z’ubumara ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, mu rwego rwo kuzigabanya.
1963: Repubulika z’Abasoviyeti zamenyesheje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Fitzgerald Kennedy ko abasirikare babo bagera ku 17 000 babaga muri Cuba bagiye gutahuka.
1975: Hashyizweho Komisiyo yiswe Pike mu rwego rw’abahagarariye abaturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rwa CIA.
1983: Muri Amerika mu gace ka Settle abasore babiri bitwaje intwaro, Willie Mak na Benjamin Ng biciye abantu 13 mu kabyiniro.
1984: Mu muhango wabereye ahiswe ku rubuga rwa Petero Mutagatifu (Place Saint-Pierre), Papa Jean-Paul II yashyize abantu 99 bahowe Imana mu gihe cy’Impinduramatwara mu Bufaransa, mu rwego rw’abahire.
1985: Boeing 727 ya Kompanyi Iberia yashwanyukiye hafi ya Bilbao, muri Espagne, ihitana abantu 148.
1987: Muri Nicaragua, umunyamakuru wo muri Canada, Peter Bertie, ubwo yari kumwe n’abadashyigikiye leta yarashwe n’ingabo zo muri icyo gihugu.
1989: Ottawa yemeje ko imirongo ya shitani yemewe.
1999: Iyicwa rya Grand Ayatollah Mohammad Sadeq al-Sadr n’abahungu be babiri i Nadjaf (Irak).
2001: Abatalibani muri Afghanistan bishe abasivili b’Aba Chiites bagera kuri 300.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1660: Friedrich Hoffmann, Umuganga akaba n’Umunyabutabire w’Umudage.
1817: Guillaume III, Umwami w’u Buholandi.
1833: Élie Ducommun, Umunyamakuru w’Umusuwisi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro.
1880: Álvaro Obregón, Perezida wa Mexique kuva mu 1920 kugeza mu 1924 .
1901: Florence Green, umuntu wa nyuma wamenyekanye ko yarwanye mu ntambara ya mbere y’Isi.
1953: Corrado Barazzutti, Umukinnyi wa tennis w’Umutaliyani.
1953: Cristina Fernández de Kirchner, umwavoka wabaye perezida wa Argentine
1958: Helen Fielding, Umwanditsi w’Umwongereza.
1960: Igikomangoma Andrew de Grande-Bretagne, umuhungu w’umwamikazi Elisabeth II.
1990: Ryad Boudebouz, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Algeria.
2003: Umunya-Maroc Mounir al-Motassadeq waregwaga kuba mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida wagabye ibitero muri Amerika tariki ya 11 Nzeri 2001 yakatiwe imyaka 15 y’igifungo n’urukiko rwa Hambourg.
Bamwe mu bakomeye bitabye Imana kuri iyi tariki
197: Clodius Albinus, Umwe mu bikomerezwa byo mu Bwami bwa Roma.
1670: Frédéric III de Danemark, Umwami wa Danemark.
1951: André Gide, Umwanditsi w’Umufaransa wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1947.
1952: Knut Hamsun, Umwanditsi wo muri Norvège wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1920.
1998: George Male, Umwongereza w’Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabaye ikirangirire mu myaka ya 1930 na 1940.
2009: Pierre Barbotin, wahoze ari mu basiganwa ku magare mu Bufaransa.
2012: Ruth Barcan Marcus, umufilozofe wakomokaga muri Amerika, hari kandi na Renato Dulbecco, umuhanga mu buvuzi bwa virusi ukomoka mu Butaliyani wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvuzi.


















TANGA IGITEKEREZO