00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 19 Mutarama

Yanditswe na

Elisha

Kuya 19 January 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Tariki 19 ni umunsi wa 19 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 346 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1949: Cuba yemeye Israel nk’ikindi gihugu cyigenga.
1960: U Buyapani bwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’ubufatanye mu birebana no gucunga umutekano.
1975: Umutingito ukomeye wibasiye u Buhinde by’umwihariko agace ka Himachal Pradesh.
1977: Bwa mbere mu mateka ya Miami na Florida hagwa urubura, uretse aho rwaguye bikomeye no muri (…)

Tariki 19 ni umunsi wa 19 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 346 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1949: Cuba yemeye Israel nk’ikindi gihugu cyigenga.

1960: U Buyapani bwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’ubufatanye mu birebana no gucunga umutekano.

1975: Umutingito ukomeye wibasiye u Buhinde by’umwihariko agace ka Himachal Pradesh.

1977: Bwa mbere mu mateka ya Miami na Florida hagwa urubura, uretse aho rwaguye bikomeye no muri Bahamas.

1978: Imodoka ya nyuma yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yakorewe mu Budage nibwo yashyizwe ku isoko. Iyi yari imodoka ya nyuma yakorewe ku ruganda rw’ahitwa Emden. Mu 2003 nibwo hasubukuwe ikorwa ry’izi modoka muri Amerika y’Amajyepfo.

1983: Uruganda rwa Apple Inc. rwatangaje ku mugaragaro ishyirwa ku isoko rya Apple Lisa, mudasobwa ikoreshwa n’umuntu ku giti cye ndetse ifite n’igikoresho bita souris.

1986: Ku nshuro ya mbere nibwo hakozwe virus zishyirwa muri za mudasobwa. Iyi virusi yakozwe n’abavandimwe bazwi nka Farooq Alvi bose baturuka gihugu cya Pakistan ahitwa Lahore.

1993: Leta ya Czech ndeste na Repubulika ya Slovakia byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1997: Nyuma y’imyaka 30 Yasser Arafat yasubiye i Hebron aza kwifatanya n’abandi kwishimira Umujyi wa West Bank igihugu cya Israel cyari kimaze gutanga.

Yasser Arafat

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1946: Dolly Parton, ikirangirire mu gucuranga no kuririmba indirimbo mu njyana ya country.

Dolly Rebecca Parton

1977: Lauren Etame Mayer, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun.

1984: Jimmy Kebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Mali.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2000: Bettino Craxi, wigize kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.

2006: Aoun Al-Sharif Qasim, umwanditsi ukomoka muri Sudani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages