Tariki 19 Ukwakira ni umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 73 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Paul de la Croix, Isaac-Antoine.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1789: John Jay yarahiriye kuba umuyobozi w’ubutabera wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1912: U Butaliyani bwigaruriye Tripoli muri Libya, buyambuye ubwami bwa Ottoman.
1921: Minisitiri w’Intebe wa Portugal António Granjo ari kumwe n’abandi banyapolitiki biciwe ahitwa Lisbon.
1933: U Budage bwakuwe mu muryango w’Abibumbye.
1943: Streptomycin, wabaye umuti wa mbere uvura indwara y’igituntu wavumbuwe bwa mbere. Uyu muti wavumbuwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Rutgers University.
1944: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe Ubumwe za Amerika zashinze ibirindiro muri Philippines.
1950: U Bushinwa bwinjiye mu ntambara yibukwa mu mateka nka Korean War, u Bushinwa bwohereje ibihumbi by’ingabo zambutse umugezi wa Yalu zijya guhangana n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye.
1950: Leta Zuze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano yasoje intambara yahuzaga ibihugu byombi, iyi ntambara yari yaratangiye mu 1945.
1974: Niue yatangiye kwiyobora, yigobotora ubukoloni bwa New Zealand.
1986: Samora Machel, wari Perezida wa Mozambique, umuyobozi wa FRELIMO (Liberation Front of Mozambique) n’abandi bantu 33 baguye mu mpanuka y’indege yitwa Tupolev, yaguye ku musozi wa Lebombo.
2003: Mama Teresa yashyizwe mu batagatifu bahawe na Papa Yohani Pawulo wa II.
2005: Saddam Hussein yagejejwe mu rukiko ashinjwa gukora ibyaha byo kwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1967: Amy Carter, umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter.
1982: Louis Oosthuizen, umukinnyi wa golf ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1986: Samora Machel, wabaye Perezida wa Mozambique.
2003: Alija Izetbegović, wabaye Perezida wa Bosnia-Herzegovinia.


















TANGA IGITEKEREZO