Bimwe mu bitazapfa kwibagirana mu byaranze uyu munsi:
1904: Havutse Bigirumwami Aloys, Umunyarwanda n’Umunyafurika wa mbere wagizwe Bishop na Papa Pius XII, mu gihe cy’Ingoma Mbiligi muri Afurika.
401: Ni bwo Innocent I yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
1808: Uwamenyekanye nk’imbarutso y’umuziki w’ubu Ludwig van Beethoven yamuritse symphonie (ikirumbeti) ye ya gatanu mu zigera ku icyenda yamenyekanyemo.
1917: Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, habaye ibiganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya n’u Budage, byabereye mu Mujyi wa Brest-Litovsk wo muri Belarus hafi y’Umupaka wa Pologne.
1941: Mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yacaga ibintu, Winston Churchill wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagiranye ibiganiro by’amahoro n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Flanklin Delano Roosevelt.
1971: Ni bwo umudipolomate w’Umunya-Australia, Kurt Waldheim, yatorewe kuyobora Umuryango w’Abibumbye.
1900: Ni bwo bwa mbere na mbere umukiliya wanamenyekanye mu by’amasiganwa y’imodoka, Umunya-Australia Emil Jellinek yabimburiye abandi kugezwaho imodoka ya mbere yo mu bwoko bwa Mercedes.
2015: Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano aho yavuze ko intego z’Icyerekezo 2020 zigenda neza kandi ko cyakubakirwaho n’ibindi byiza.
Abavutse kuri uyu munsi:
– 244: Umuromani wabaye umunyagitugu cyane Gaius Aurelius Diocletianus Augustus.
– 1178: Havutse uwiyitaga Umwami w’Abami w’u Buyapani, Antoku.
– 1876: Philippo Tommaso Marinetti, umusizi akaba n’umwanditsi wari ufite ubwenegihugu bwa Misiri n’ubw’u Butaliyani.
Abatabarutse:
– 1969: Uwabaye Perezida wa 45 wa Bolivia, Enrique Penaranda del Castllo.
– 2009: Albert Joseph Scanlon wabaye icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru by’umwihariko mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza no muri Manchester United.



















TANGA IGITEKEREZO