00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 28 Gashyantare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 February 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki ya 28 Gashyantare ni umunsi wa 59 w’uyu mwaka wa 2023 usigaje indi 306 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1704: Umufaransa Elias Neau yafunguye ishuri ryari rigenewe abirabura mu Mujyi wa New York
1759: Papa Clement XIII yatanze uburenganzira bwo guhindura Bibiliya mu ndimi zinyuranye
1810: Nibwo hashinzwe sosiyete ya mbere y’ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, muri leta ya Philadelphia
1838: Robert Nelson, yayoboye itsinda ryaharaniraga ubwigenge (…)

Tariki ya 28 Gashyantare ni umunsi wa 59 w’uyu mwaka wa 2023 usigaje indi 306 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1704: Umufaransa Elias Neau yafunguye ishuri ryari rigenewe abirabura mu Mujyi wa New York

1759: Papa Clement XIII yatanze uburenganzira bwo guhindura Bibiliya mu ndimi zinyuranye

1810: Nibwo hashinzwe sosiyete ya mbere y’ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, muri leta ya Philadelphia

1838: Robert Nelson, yayoboye itsinda ryaharaniraga ubwigenge bw’ikitwaga Lower Canada, kuri ubu yahindutse Québec

1896: U Bufaransa bwanze Umwamikazi wa Madagascar, Queen Ranavalona

1940: Nibwo televiziyo ya mbere yerekanye umukino wa Basketball wahuzaga U of Pitts na Fordham, ukarangira U of Pitts itsinze amanota 50-37

1975: Gari ya moshi igendera mu buvumo mu Murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres yakoze impanuka igeze aho ubuvumo burangirira yica 43

1986: Olof Palme wari Minisitiri w’Intebe wa Suede yarishwe

1991: Harangiye intambara y’ikigobe (Gulf war) yarwanwaga n’ihuriro ry’ibihugu 35 biyobowe na Amerika bihangana na Iraq yari yarigaruriye Kuwait

2013: Papa Benedicto XVI yareguye, aba uwa mbere weguye kuva mu 1415

2014: Perezida Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rulindo

Abavutse kuri iyi tariki

1953: Paul Krugman, Umunyamerika wari umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umwe mu begukanye igihembo cya Prix Nobel

1948: Bernadette Peters, umunyamerikakazi w’umukinnyi wa film, umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’ibitabo

1929: Frank Gehry, Umunya-Canada wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari umuhanga mu by’ubugeni, akaba ari we wahimbye imbata y’inyubako ndende mu Mujyi wa New York izwi nka 8 Spruce Street

1901: Linus Pauling, Umunyamerika w’umuhanga mu by’ubutabire, yabaye umwe mu baharaniye uburenganzira bwa muntu anabiherwa igihembo cya Prix Nobel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages