Tariki 29 Gicurasi ni umunsi wa 149 mu igize umwaka, bivuze ko hasigaye 216 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1453: Ihirikwa rya Constantinople: Ingabo za Ottoman ziyobowe na Sultan Mehmed II Fatih zafashe Umujyi wa Constantinople nyuma y’iminsi 53 waranyazwe, bituma Ubwami bwa Byzantine buhirima.
1790: Rhode Island yabaye Leta ya nyuma mu kwemeza Itegeko Nshinga maze iba iya 13 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1848: Wisconsin yabaye Leta ya 30 ya USA.
1973: Tom Bradley yatorewe kuba Umuyobozi wa mbere w’umwirabura w’Umujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.
1982: Papa Yohani Pawulo II yabaye uwa mbere wasuye Katederali ya Canterbury.
1989: Misiri na USA byashyize umukono ku masezerano yo kubaka ibice bimwe by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16.
1999: Olusegun Obasanjo yabaye Perezida wa mbere watowe ari umusivili muri Nigeria, nyuma y’imyaka 16 abasirikare barigaruriye iki gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1984: Carmelo Anthony, Umunyamerika wakinnye muri Oklahoma City Thunder.
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi
2013: Françoise Blanchard, Umufaransa wabaye umukinnyi wa sinema. Yabonye izuba mu 1954.


















TANGA IGITEKEREZO