Turi ku wa 29 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 363 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi ibiri ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1911: U Bushinwa bwahindutse Repubulika, bigizwemo uruhare na Sun Yat-Sen.
1945: Hashinzwe ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI), hagamijwe kunganira no gufasha mu iterambere ry’ibihugu byasigaye inyuma mu majyambere, binyujijwe mu nguzanyo zihoraho.
2000: Ubwato bubiri bwagonganiye mu ruzi rwa Meghna muri Bangladesh, hapfa abantu 80 abandi 170 baburirwa irengero.
Mu muziki
1997: Indirimbo ya Celine Dion yitwa “My Heart Will go on” yakoreshejwe muri filime ya Titanic, yatangiye kuza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ku Isi, iba imwe mu ze zakunzwe cyane.
Abavutse
1921: Dobrica Ćosić: Umunyapolitiki wabaye perezida wa mbere wa Yugoslavia.
1998: Victor Osimhen ukina asatira izamu mu ikipe ya Galatasaray n’iy’igihugu ya Nigeria.
Abapfuye
2022: Edson Arantes do Nasmento wamenyekanye nka Pelé, Umunya-Brésil wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru.
2024: Jimmy Carter wabaye perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!