Tariki 31 Mutarama 2021 ni umunsi wa 31 w’umwaka ubura iminsi 334 ngo ugere ku musozo.
1472: Giuliano della Rovere, wabaye Papa hanyuma yitwa Jules II, yabaye Musenyeri wa Lausanne mu Busuwisi.
1531: Marie wa Hongrie yabaye Umwami w’u Buholandi.
1929: Léon Trotski yirukanywe mu bihugu by’Aba-soviet.
1943: Abadage batangiye gutsindwa bigaragara mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo Maréchal Friedrich Paulus yishyiraga mu maboko y’Ingabo z’Abasoviyete we n’umutwe yari ayoboye i Stalingrad.
1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Abanyamaerika bigaruriye Ibirwa bya Marshall.
1949: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye Leta ya Israël.
1950: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Harry S. Truman yatangaje gahunda yo guteza imbere ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ‘ hydrogen bomb’.
1953: U Buholandi bwibasiwe n’imyuzure yahitanye abantu bagera ku 1800.
1962: Cuba yirukanywe mu muryango w’ibihugu byo muri Amerika.
1968: Ingabo za Vietnam zagabye ibitero ku biro by’uharagarariye inyungu za Amerika biri mu Mujyi wa Saigon.
1968: Nauru yabonye ubwigenge, yigobotora ingoyi ya Australia yari yarayikolonije.
1995: Perezida Bill Clinton wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye Mexique inguzanyo igera kuri miliyali 20 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwacyo.
1996: Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya Banki Nkuru ya Sri Lanka mu Mujyi wa Colombo, ihitana abantu bagera kuri 86, abarenga 1400 barakomereka.
2000: Indege yo mu bwoko MD-83 y’ikompanyi Alaska Airlines Flight 261 yakoreye impanuka mu Nyanja ya Pasifika hafi y’inkombe ku kiraro cya Mugu, muri Leta ya California ihitana 88 bari bayirimo.
2001: Umugabo ukomoka muri Libya, Abdelbaset al-Megrahi yakatiwe n’ubutabera bwo mu Buholandi kubera guhamwa n’icyaha cyo kugaba ibitero ku ndege Pan Am Flight 103 muri Ecosse mu 1988.
2009: Muri Kenya hishwe abantu 113, abandi bagera kuri 200 barakomereka biturutse ku mpanuka y’iturika y’uruhombo rwa lisansi ahitwa Molo, nyuma y’iminsi mike inkongi y’umuriro ukomeye wadukiriye isoko rya Nakumatt riri i Nairobi ihitana abantu 25.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1512: Henri I, Umwami wa Portugal.
1543: Tokugawa Ieyasu, wabaye umwami w’u Buyapani.
1673: Louis-Marie Grignion de Montfort, umwihayimana washinze umuryango w’inshuti za Mariya.
1916: Aboubacar Sangoulé Lamizana, Perezida wa Burkina Faso.
1923: Maurice Michael Otunga, Karidinali ukomoka muri Kenya.
1938: James G. Watt, umunyapolitiki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1938: Beatrix, Umwamikazi w’u Buholandi.
1950: Alexander Korzhakov, wari umurinzi/ashinzwe by’umwihariko umutekano wa Perezida Boris Yeltsin w’u Burusiya.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1435: Xuande, Umwami w’Abami w’u Bushinwa.
1888: Don Bosco, umupadiri w’Umutaliyani washinze umuryango w‘abafurere n’abapadiri b’Abasaleziyani bakora ibikorwa byo gufasha urubyiruko baba no mu Rwanda.

1933: John Galsworthy, umwanditsi w’Umwongereza wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1932
1955: John Raleigh Mott, umuyobozi w’umwihayimana wo muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1946.
2007: Adelaide Tambo, waharaniye impinduka muri Afurika y’Epfo, ni umupfakazi wa Oliver Tambo.
2011: Eunice Sanborn, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watabarutse afite imyaka myinshi mu bihe bye mu 2011, yari afite imyaka 114.
TANGA IGITEKEREZO