Tariki 7 Ugushyingo ni umunsi wa 311 mu igize umwaka, hasigaye igera kuri 54 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1916: Uwitwa Jeannette Rankin yabaye umugore wa mbere utorewe kujya muri Congres ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1983: Inyubako ikorerwamo na Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabwemo igitero cya bombe, nta muntu cyahitanye uretse ko cyangije ibintu bibarirwa agaciro kangana n’ibihumbi 250$.
1987: Muri Tunisie habaye ihirikwa ry’ubutegetsi, Perezida Habib Bourguiba asimburwa na Zine El Abidine Ben Ali wari Minisitiri w’Intebe.
1989: Uwitwa Douglas Wilder binyuze mu matora, yatsindiye kuba Umukuru wa Virginia, aba Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku Mugabane wa Afurika wabaye guverineri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1989: David Dinkins yabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku Mugabane wa Afurika uyoboye Umujyi wa New York.
1989: Uwari Minisitiri w’Intebe w’u Budage bw’u Burasirazuba yasabwe kwegura we na guverinoma ye yose kubera imyigaragambyo ikomeye yarwanyaga guverinoma.
1990: Mary Robinson yabaye umugore wa mbere watorewe kuba Perezida wa Ireland.
1991: Magic Johnson yatangaje ko ahagaritse gukina umukino wa Basketball kubera kugira ubwandu bwa SIDA.
1994: WXYC, umuyoboro wa radiyo wakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya North Carolina, iri ahitwa Chapel hill ku nshuro ya mbere bashyize radiyo ku murongo wa internet, ku buryo umuntu ashobora kuyikurikiranira kuri internet.
2000: Hillary Rodham Clinton yatorewe kuba umusenateri, aba umugore wa mbere ufite umugabo wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugize uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.
2022: Indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba
2022: IPRC Kigali yakomeje imirimo yayo nyuma yo gufungwa igihe gito ngo hakorwe iperereza ku byaha bikomeye by’ubujura no kwiha umutungo wa leta
2002: Iran yashyizeho itegeko rikuraho kwamamaza ibicuruzwa bikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1980: Sergio Bernardo Almirón, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentina.
1984: Amelia Vega, umunyamideli ukomoka muri Dominica, mu 2003 yabaye Nyampinga uhiga abandi mu rwego rw’Isi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1996: Claude Ake, umunyapolitiki wo muri Nigeria.
2007: George W. George, Umunyamerika wari umukinnyi ndetse agatunganya ibijyanye n’amafilime.



















TANGA IGITEKEREZO