Bimwe mu byaranze uyu munsi:
1905: Mu Bufaransa hatowe itegeko ritandukanya imikorere ya Leta n’iya Kiliziya.
1961: Icyahoze ari Tanganyika cyigobotoye ubukoloni bw’Abongereza, gitangira kwigenga.
2008: Uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Illinois witwa Rod Blagojevich yatawe muri yombi n’inzego z’ubuyobozi akurukiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gushaka kugurisha umwanya wa Barack Obama muri sena, icyo gihe wari utararahirira kuba Perezida.
2016: Muri Nigeria, abakobwa babiri biturikirijeho ibisasu mu isoko riherereye mu Mujyi wa Madagali maze abagera kuri 57 bahasiga ubuzima, abandi 117 barakomereka.
2016: Park Geun-hye, wari Perezida wa Korea y’Epfo yegujwe n’Inteko y’Igihugu ashinjwa amakosa ya politiki.
2017: Australia yabaye igihugu cya 26 cyemeye kuzajya gisezeranya abashaka kubana bahuje igitsina.
2019: Ahazwi nko ku Cyirwa cy’Umweru muri Nouvelle-Zélande, iruka ry’ikirunga ryahitanye abagera kuri 18.
Abavutse
1973: Niyongabo Venuste, Umurundi wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku maguru wanabaye uwa mbere watsindiye umudali wa zahabu mu mikino ya Olempike.
1987: Kostas Giannoulis, Umugiriki wakanyujijeho muri ruhago.
1988: Kwado Asamoah, Umunye-Ghana wamamaye cyane akina umupira w’amaguru.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1565: Papa Pius IV, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Kinyejana cya 16.
1669: Papa Clement IV, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu Kinyejana cya 17.



















TANGA IGITEKEREZO