Ibyamamare byavutse ku wa 7 Gicurasi
1867: Havutse Władysław Reymont, wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel (1924) mu Buvanganzo.
1892: Havutse Maréchal Josip Broz Tito, yabaye Perezida wa Yougoslavie mu 1953- 1980.
1902: Jean-Philippe Lauer, égyptologue, uzwiho kuba ari we wabashije gusubiza pyramide ya Saqqarah mu Misiri ishusho yahoranye ku bwa ba Farawo.
Ibyamamare byatabarutse
973: Otton Ier /Othon le Grand, ni we washinze Ubwami Butagatifu (Saint Empire Romain Germanique).
1617: David Fabricius, umuhanga mu Bumenyi bw’Ikirere.
Ibindi byibukwa ku wa 7 Gicurasi
1342: Hatowe Papa Pierre Roger, izina ry’Ubupapa yitwa Kilimenti wa Gatandatu (Clément VI).
1895: Alexandre Popov yakoresheje bwa mbere “antenne radioélectrique”.
1902: Ni bwo ikirunga Soufrière cyo muri Guadeloupe cyongeye gusohora amazuku n’amahindure.
1915: Ubwato bw’intambara burwanira munsi y’amazi bw’Abadage bwararohamye buhitana abantu 1447, muri bo 120 bakomokaga muri USA.
1945: Général w’Umudage Jodl yahebye urugamba, byemezwa ko Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye ku Mugabane w’u Burayi.
1992: Muri Ireland, Musenyeri Eamonn Casey, Umushumba Mukuru wa Diyosezi Galway yemeye ku mugaragaro ko yabyaye umwana rwihishwa ariko kandi indezo ye itubutse ikaba yaragezwaga kuri nyina, ivanwe mu mutungo wa Diyosezi.
1993: Ku nshuro ya kane, Hassan Gouled yongeye gutorerwa kuyobora Djibouti. Abataravugaga rumwe na we bise amatora igikorwa cyo kurangiza umuhango no kwangiza umutungo w’igihugu.
1999: Muri Serbie, Ingabo za OTAN zarashe ku butaka igisasu cyimanyaguramo byinshi (bombe à fragmentation) gihitana 15, na ho 70 basigarana ubumuga bukomeye.
1999: Leta y’u Bushinwa yihanangirije ingabo za OTAN nyuma yo kurasa kuri Ambasade yayo muri Yougoslaviae.
2001: Indege nini ku Isi yagurutse bwa mbere. Ni Antonov AN-225 "Mriya" Ifite reacteurs 6, uburebure bwa m 88,4 , cargo yayo ikagira m 43 z’uburebure. Ibasha gutwara ibifite uburemere bwa toni 250 mu rugendo rw’ibilometero 4500, hamwe na “navettes spatiales”.
2002: Indege y’u Bushinwa “McDonnell Douglas MD-82” yasandariye hejuru y’ikigo cy’ishuri ihitana abagenzi 112 hiyongeyeho n’abakozi bose bari bayirimo. Ku bw’amahirwe, nta masomo yari yabayeho uwo munsi, abanyeshuri barokoka batyo.


















TANGA IGITEKEREZO