Turi ku wa 1 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi biciwe kuri kiriziya ya Nyundo no mu nkengero zayo.
1994: Abatutsi biciwe muri Karama i Nyanza.
1998: Kambanda Jean yanditse inyandiko y’ibyaha yemera yakoze ubwe mu 1994 n’ibyakozwe na guverinoma yari ayoboye; atya: Jean Kambanda nemera ko muri 1994 habayeho umugambi wo gutsemba Abatutsi b’abasivile mu Rwanda, Guverinoma nari nyoboye n’ingabo zayo na jandarumori zikaba zarawushyize mu bikorwa guhera kuwa 7 Mata 1994.”
2009: Muri Suède hatowe itegeko ryemera gushyingira abahuje igitsina.
2011: Uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Paul Yohana II yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Benedict XVI nyuma yo kwemeza ko yabayeho ubuzima butagatifu akiri ku Isi.
Mu muziki
1971: I Accra muri Ghana habereye iserukiramuco ryiswe “Soul to Soul” ryaru rigamije gutuma Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika biyumvanamo n’Abanyafurika binyuze mu muziki.
Abavutse
1924: Havutse Kayibanda Grégoire wayoboye u Rwanda mu butegetsi bwaranzwe n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
1946: John Woo wamenyekanye mu kwandika, gutunganya no kuyobora filimi.
Abapfuye
2008: Hapfuye Anthony Mamo wabaye perezida wa mbere wa Malta.
2015: María Elena Velasco, umukinnyi wa filime w’umunya-Mexique wabifatanyaga no kuririmba, kuyobora filime n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!