00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 1 Kamena 2026

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 June 2026 saa 06:37
Yasuwe :

Turi ku wa 1 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amata.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1792: Kentucky yabaye leta ya 15 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe iya Tennessee yabaye iya 16 nyuma y’imyaka ine mu 1796.
1958: Charles de Gaulle yavuye mu kiruhuko cy’izabukuru agaruka ku butugetsi bw’u Bufaransa bwari mu bihe bidasanzwe kubera intambara yabuhanganishije na Algérie.
1964: Kenya yahindutse repubulika, Jomo Kenyatta aba perezida wa mbere uyiyoboye.
2015: (…)

2015: Ubwato bwari butwaye abantu 458 bwarohamye mu mugezi wa Yangtze mu Bushinwa abagera kuri 442 bahasiga ubuzima.

Mu muziki

2017: Ijambo “Stan” ryongewe mu nkoranyamagambo ya Oxford, bivuye ku ndirimbo “Stan” Eminem yakoze mu 2000. Rigaragaza umuntu uba warihebeye cyane undi w’icyamamare biturutse ku kumufana nk’uko Eminem yabigaragazaga muri iyo ndirimbo.

Abavutse

1937: Morgan Freeman wamamaye mu gukina filimi.

1988: Havutse Javier Hernández Chicharito wamenyekanye mu makipe atandukanye nka Manchester United na Real Madrid.

Abapfuye

1925: Hapfuye Thomas Marshall wabaye perezida wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1989: Aurelio Lampredi, Umutaliyani wahanze moteri z’imodoka za Ferrari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages