Turi ku wa 1 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amata.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1792: Kentucky yabaye leta ya 15 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe iya Tennessee yabaye iya 16 nyuma y’imyaka ine mu 1796.
1958: Charles de Gaulle yavuye mu kiruhuko cy’izabukuru agaruka ku butugetsi bw’u Bufaransa bwari mu bihe bidasanzwe kubera intambara yabuhanganishije na Algérie.
1964: Kenya yahindutse repubulika, Jomo Kenyatta aba perezida wa mbere uyiyoboye.
2015: Ubwato bwari butwaye abantu 458 bwarohamye mu mugezi wa Yangtze mu Bushinwa abagera kuri 442 bahasiga ubuzima.
Mu muziki
2017: Ijambo “Stan” ryongewe mu nkoranyamagambo ya Oxford, bivuye ku ndirimbo “Stan” Eminem yakoze mu 2000. Rigaragaza umuntu uba warihebeye cyane undi w’icyamamare biturutse ku kumufana nk’uko Eminem yabigaragazaga muri iyo ndirimbo.
Abavutse
1937: Morgan Freeman wamamaye mu gukina filimi.
1988: Havutse Javier Hernández Chicharito wamenyekanye mu makipe atandukanye nka Manchester United na Real Madrid.
Abapfuye
1925: Hapfuye Thomas Marshall wabaye perezida wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1989: Aurelio Lampredi, Umutaliyani wahanze moteri z’imodoka za Ferrari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!