Turi ku wa 1 Mata 2026.
Ni umunsi wamamaye hirya no hino ku Isi nk’uwo kubeshya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1910: Rukara Rwa Bishingwe yivuganye Padiri w’Umufaransa, Paulin Loupias kuri Nyabungo mu Burera.
1994: Mbere y’iminsi itandatu gusa ngo hatangire Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Jenerali Majoro Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashyikirijwe na Perefe wa Kigali, urutonde rw’abantu biganjemo abahoze mu gisirikare n’urubyiruko rubarirwa muri magana byavugwa ko bazarinda abaturage, icyakora si ko byari bimeze ahubwo byari ukurushaho gukaza imyiteguro yo gushyira mu bikorwa jenoside.
2004: Google yatangije ku mugaragaro Gmail nk’uburyo bushya bwa serivisi za Email.
2001: U Buholandi bwemeje itegeko ry’abashyingiranwa n’abo bahuje igitsina.
Mu muziki
2018: Umuhanzi Osinachi Joseph wamenyekanye nka Snachi yataramiye ibihumbi by’abihebeye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cya ‘Easter Celebration’ cyari cyateguwe na Patient Bizimana.
Abavutse
1946: Havutse Pauline Nyiramasuhuko wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha ku bw’uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no guhamagarira gufata abagore ku ngufu.
1992: Deng Linlin Umushinwakazi wamamaye mu mikino ngororamubiri aho yanatsindiye imidari myinshi ku rwego rw’isi.
Abapfuye
2012: Miguel de la Madrid wabaye perezida wa 52 wa Mexique.
2013: Moses Blah wabaye perezida wa 23 wa Libéria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!