Taliki ya mbere Ugushyingo buri mwaka, ni umunsi w’Abatagatifu bose
Bimwe mu byibukwa ku wa 01 Ugushyingo
1337:Urwandiko rwa Édouard III, rwahuriranye n’itangira ry’intambara yiswe iy’imyaka ijana
1755: Umutingito washegeshe Lisbonne uhitana abantu 30 000
1902:Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’u Butaliyani n’u Bufaransa ku bijyanye n’imikoronirizwe ya Afurika y’Amajyaruguru
1912:Ikipe y’umupira w’amaguru ya Norvège yatsinze iy’Ubuholandi ibitego 9 – 0
1914: Uburusiya bwagabye ibitero muri Turquie, intambara iba irarose.
1922: Nibwo ingoma ya cyami yakuweho muri Turukiya
1930: Ras Tafari Machonem Hailé Sélassié yimitswe nk’Umwami w’Abami wa Ethiopia. Uyu Haile Selassie, niwe Sekuruza w’Abarasta bose, dore ko ari nawe bakomoraho iryo zina, kuko yitwaga Ras Tafari, byabyaye Rastafarianism
1936: Benito Mussolini yatangaje ko hashyizweho icyo yise "Axe Rome-Berlin"
1939: Havutse Muganga Bernard Kouchner. Uretse kuba ari umuganga, azwiho kuba yarashinze umuryango ’ubutabazi w’Abaganga batagira Imbibi "Medecins sans Frontires". Ni n’umunyapolitiki ubumazemo igihe, magongo aya akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa.
1944: Nibwo ibikorwa by’ubugome bwo kwicisha abantu imyuka y’uburozi "gazages" byahagaritswe mu nkambi y’iyicarubozo ya Auschwitz.
1945: Nibwo Australia yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye
1946: Nibwo Karol Wojtyla yagizwe Padiri. Uyu munyapolonye, niwe waje kuba Papa ku izina rya Yohani Pawulo wa Kabiri.
1954: Ibikorwa by’ubwiyahuzi bigera kuri 70 mu munsi umwe gusa, byatangije intambara yamaze imyaka umunani muri Algeria
1956:Ubwo Hongrie yabonaga ibimodoka bya rutura by’intambara biza bisatira inkiko zayo, yahise isaba Umuryango w’Abibumbye kureba icyo wakora ngo ucubye ubukana bwa URSS
1956: Nibwo habaye inama idasanzwe ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye, yize ku kibazo cya Canal de Suez, cyavugishaga benshi menshi, ku buryo hatutumbaga intambara hagati y’ibihugu.
1959 : Mbonyumutwa wayoboye u Rwanda bwa mbere nka Perezida yakubiswe n’abasore bari bamutegeye mu nzira bamuziza ko yari ashyigikiye ko havaho ingoma ya cyami. Yari avuye mu Misa mu Byimana nyuma yo gusanga ko yari yatumiwe mu nama ya baringa y’aba sous-chef bagize Ndiza, aza gusanga uwamuhaye ayo makuru y’inama yaramubeshye.
1963: Muri Vietnam byari bimaze kumenyerwa ko buri muperezida ajyaho ahiritse ubutegetsi, nawe akazavaho akorewe kudeta. Ni nako uyu munsi byagendekeye Ngo Dinh Diem.
1964: Nibwo Umuryango w’Abaibumbye wakiriye Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Mbere yaho, LONI yari isanganywe ibihugu bibiri bitandukanye aribyo Tanganyika na Zanzibar
1968:Ku ruhande rwa USA, Johnson yahagaritswe iyoherezwa ry’ibisasu byaraswaga mu gihugu cya Vietnam, hifashishijwe indege z’intambara
1971: Mu Buhinde umuyaga wagitanye abantu 6000
1980: Icyogajuru Voyager cyohereje ku isi amashusho ya mbere y’umubumbe Saturne uri kure cyane y’isi ituwe.
1993:Nibwo CEE yahindutse Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU - UE)
2000: Ikompanyi y’indege Swissair yatangaje ko kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2001 abagenzi bose bazajya bagaragaza imyitwarire itizewe mu ndege, bazajya baboheshwa iminyururu idacika ariko ikoze muri Plastiki. Ibi byari byatewe n’uko mu mwaka w’1999 hari habaruwe inshuro 502 (cases) z’aho abagenzi bagiraga amahane mu ndege, bamwe kubw’umuvuduko batishimiye, abandi kubwo gushaka kwinjira aho batagenewe, hatanibagiranye abasinzi.
2000: Urugaga rw’amakompanyi y’indege "Alliance Sky Team" igizwe na Air France, Delta Ailines, Aeromexico na Korean Air baciye iteka ko ntawe uzongera kwemererwa gutumura itabi mu ndege zabo kandi mu ngendo zose. Ibi byaje kwiganwa n’andi makompanyi y’indege yo ku isi hose, uretse makeya ya Gisirikare, nabyo kandi mu buryo bwihariye. Mbere y’iri teka, indege nini zagiraga utwumba tugenewe kunywerwamo itabi, hakaba n’izitaratugiraga bakarinywera aho bicaye, gusa bagasabwa kurizimisha igitonyanga cy’amazi.
2000: Nyuma y’imyaka umunani Yougoslavie yivanye mu Muryango w’Abibumbye, yongeye gusaba gusubiramo, irabyemererwa.
2002: Nibwo Eliane Aguillaume, yaciwe amende kubwo kwerekana amabere ye mu ruhame, ku kibuga cy’indege muri USA. Yaciwe amande y’amadolari abairi, n’anadi madolari 130 y’ikurikiranarubanza.
2002: Muri Maroc ahitwa El-Jadida, Gereza ya gisivile ya Sidi-Moussa yafashwe n’inkongi, hagwà imfungwa 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!