Turi ku 10 Mutarama 2026
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2005: Afurika Yunze Ubumwe yasabye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR usenywa.
1946: Hateranye Inteko Rusange ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Londres mu Bwongereza, yitabirwa n’ibihugu 51.
1981: Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vatican byasubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi nyuma y’imyaka 117 hari byinshi batemeranywaho.
1929: Mu Bufaransa kwiga amashuri yisumbuye byagizwe ubuntu.
2013: Abantu 100 barishwe abandi 270 barakomereka mu bisasu byatewe i Quetta muri Pakistan.
Mu muziki
1997: Umuhanzi w’Umunyamerika James Brown yahawe inyenyeri y’abanyanyabigwi izwi nka ‘Hollywood Walk of Fame’.
Abavutse
1932: Louis Rwagasore, igikomangoma cy’u Burundi cyaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu.
1984: Marouane Chamakh, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Maroc wamenyekanye cyane mu ikipe ya Arsenal mu Bwongereza.
Abapfuye
1997: Alexander Robert Todd, umuhanga mu Butabire ukomoka mu Bwongereza wabiherewe iki gihembo cyitiriwe Nobel mu 1957.
2016: David Bowie, Umwongereza wari umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi n’umukinnyi wa filimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!