Turi ku wa 11 Gicurasi 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Papa Paul Yohana II yatangaje ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside, kandi hari abakirisitu babifitemo uruhare ndetse ko bose bazabibazwa n’amateka.
1949: Israël yemewe mu ruhando rw’ibihugu bigize Loni.
2010: David Cameron wari Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abatsimbaraye ku matwara ya kera (Parti Conservateur) yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma y’uko Gordon Brown wari kuri uwo mwanya yeguye.
2016: Abantu 110 baguye mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State i Bagdad muri Iraq.
Mu muziki
Ace Hood wubatse izina mu njyana ya Hip Hop ukomoka muri Amerika arizihiza isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 37 kuko yavutse ku munsi nk’uyu mu 1988. Ni mu gihe kandi ari umunsi abakunzi b’injyana ya Reggae bibukiraho Bob Marley wapfuye ku munsi nk’uyu mu 1981.
Abandi bavutse uyu munsi
1966: Havutse Ntagungira Celestin wamenyekanye cyane ku izina rya Abega, wabaye umusifuzi mpuzamahanga mu mupira w’amaguru.
1984: Andrés Iniesta, wubatse izina mu bo hagati mu ikipe ya FC Barcelone n’iy’igihugu ya Espagne.
2003: Havutse Fermín López ukinira FC Barcelone na Espagne.
Abapfuye
2019: Thomas Silverstein, Umwicanyi w’Umunyamerika wamaze imyaka 42 ya nyuma y’ubuzima bwe muri gereza kubera ibyo byaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!