00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 11 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2026 saa 12:29
Yasuwe :

Turi ku wa 11 Mata 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara yo gususumira izwi nka Parkinson.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za Loni zari mu Rwanda by’umwihariko iz’Ababiligi zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, wari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bayoborwaga na Colonel Luc Marshall wari wungirije Jenerali Romeo Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR; zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe, bicirwaga ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro. (…)

Turi ku wa 11 Mata 2026.

Ni umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara yo gususumira izwi nka Parkinson.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Ingabo za Loni zari mu Rwanda by’umwihariko iz’Ababiligi zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, wari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bayoborwaga na Colonel Luc Marshall wari wungirije Jenerali Romeo Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR; zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe, bicirwaga ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro.

1994: Abatutsi bari bamaze iminsi bahungira muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi, barishwe mu gikorwa cy’ubunyamaswa cyabaye kuva saa yine z’igitondo kugeza saa kumi z’umugoroba.

1976: Mudasobwa ya mbere ya Apple yaramuritswe, igurishwa amadolari ya Amerika 666.

1979: Idi Amin Dada wari ku butegetsi bwa Uganda, yabuhiritsweho.

Abavutse

1991: Thiago Alcântara, umunya-Espagne wamenyekanye mu Ikipe ya Bayern de Munich mu Budage nyuma akanakinira Liverpool mu Bwongereza.

2001: Manuel Ugarte, umunya-Urugway ukinira Ikipe ya Manchester United mu Bwongereza.

Abapfuye

2012: Ahmed Ben Bella wabaye perezida wa mbere wa Algérie.

2014: Edna Doré, Umwongerezakazi wamenyekanye mu gukina filime.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages