Turi ku wa 11 Mutarama 2026
Ni umunsi mpuzamahanga w’umurage no kwita ku bibumbano by’amateka hamwe n’ibinyamuzima byo mu gasozi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1926: Ababiligi bashyizeho itegeko rigena ko u Rwanda ruzagengwa n’amategeko ya Kongo, amategeko yateye u Rwanda akarengane, anacamo ibice Abanyarwanda.
1922: Bwa mbere hatangiye ikoreshwa rya Insuline mu gikorwa cyo kuvura indwara ya diabète.
1962: Umwuzure wahitanye abantu bagera ku bihumbi bine ahitwa Huascaran muri Peru.
1998: Muri Algérie habereye ubwicanyi bwiswe Sidi-Hamed massacre, buhitana abantu100.
2003: Guverineri George Ryan wa Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze amabwiriza yo kunyonga abantu 167 bari barakatiwe igihano cyo kwicwa.
2024: U Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.
Mu muziki
1963: Itsinda rya The Beatles ryanyuze bwa mbere kuri televiziyo y’igihugu cy’u Bwongereza ku munsi bari basohoreyeho indirimbo bise “Please, Please Me”.
Abavutse
1992: Dani Carvajal, umunya Espagne ukinira ikipe ya Real Madrid.
Abapfuye
2008: Edmund Hillary wabaye uwa mbere wageze ku musozi usumba indi ku Isi wa Everest.
2014: Ariel Sharon, wabaye Minisitiri w’Intebe wa 11 wa Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!