Tariki ya 11 Nyakanga ni umunsi wa 192 w’umwaka ubura iminsi 173 ngo urangire.
1533: Henri VIII, Umwami w’u Bwongereza yaciwe muri Kiliziya Gatolika na Papa Clément VII.
1740: Mu Burusiya hashyizweho itegeko ryirukana Abayahudi.
1804: Habaye imirwano hagati ya Visi Perezida wa Amerika, Aaron Burr n’Umunyamabanga w’Imari y’Igihugu, Alexander Hamilton, wakomerekejwe cyane, binamuviramo gupfa nyuma y’umunsi umwe.
1893: Jenerali José Santos Zelaya yafashe ubutegetsi muri Nicaragua nyuma y’urugamba rwo kurwanira impinduramatwara.
1921: Uwahoze ari Perezida wa Amerika, William Howard Taft, yarahiriye kuba Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika, bimugira perezida wenyine wanabaye byombi.
1921: Ingabo za Mongoliya zambuye ubutegetsi abera, hashingwa Repubulika y’Abaturage ya Mongoliya.
1960: Ibihugu bya Benin, Burkina Faso na Niger byabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bufaransa.
1977: Martin Luther King warwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Amerika yahawe umudali w’ishimwe na Perezida wa Amerika nyuma y’urupfu rwe.
1995: Abagabo n’abana barenga 8.000 b’Abanya-Bosnia mu bwoko bw’Aba-Bosniaks b’Abayisilamu bishwe n’Ingabo za Serbia i Srebrenica mu gihe cy’imvururu zo muri Serbia.
2006: Mu Buhinde habaye ibitero birindwi bikurikiranye byagabweyo na Al-Qaeda i Bombay byahitanye abagera kuri 200, abagera kuri 700 barakomereka.
2010: Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi itsinze u Buholandi; cyabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1723: Jean-François Marmontel, umufilozofe ukomoka mu Bufaransa.
1767: John Quincy Adams, Perezida wa gatandatu wa Amerika.
1986: Yoann Gourcuff, Umufaransa wakanyujijeho muri ruhago.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
472: Anthemius, Umwami w’Abami w’Abaromani.
1174: Amaury Ier, umwami wa Yeruzalemu.


















TANGA IGITEKEREZO