00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 11 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2025 saa 07:24
Yasuwe :

Turi ku wa 11 Nyakanga 2025.
Ni umunsi wa 192 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 173 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abaturage no gukemura ibibazo bafite. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1922: Mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya Californie hafunguwe “The Hollywood Bowl”, ahantu hadatwikiriye hakira ibitaramo bikomeye.
1977: Martin Luther King Jr. wari umaze imyaka icyenda yishwe, yagenewe umudali wo guharanira ubwisanzure na (…)

Turi ku wa 11 Nyakanga 2025.

Ni umunsi wa 192 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 173 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abaturage no gukemura ibibazo bafite.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1922: Mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya Californie hafunguwe “The Hollywood Bowl”, ahantu hadatwikiriye hakira ibitaramo bikomeye.

1977: Martin Luther King Jr. wari umaze imyaka icyenda yishwe, yagenewe umudali wo guharanira ubwisanzure na Perezida Jimmy Carter.

2010: Abarwanyi ba Al-Shabaab bagabye ibitero by’ubwiyahuzi i Kampala muri Uganda, bica abantu 74 abandi 85 barakomeretswa.

2010: Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze u Buholandi igitego 1-0 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Mu muziki

2010: Mu bitero by’ubwiyahuzi byagabwe muri Uganda kuri uyu munsi, harimo n’icyagabwe ahitwa Kyadondo Rugby Club mu Mujyi wa Kampala, ubwo umuhanzi Bebe Cool yari ari kuhakorera igitaramo.

Abavutse

1974: Havutse Jean Marie Ntagwabira, warwanye urugamba rwo kubohora igihugu akanaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru.

2002: Amad Diallo, umunya-Côte d’Ivoire ukinira Manchester United.

Abapfuye

2007: Hapfuye Lady Bird Johnson wabaye umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lyndon Baines Johnson.

2007: Hapfuye Alfonso López Michelsen wayoboye Colombie.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages