00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 11 Ukwakira

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 October 2023 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki ya 11 Ukwakira ni umunsi wa 284 w’umwaka ubura iminsi 81 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1746 : Muri Autriche hatangiye intambara yahuzaga amoko yiswe iya Rocourt.
1997 : Paul Biya yatsinze amatora ya perezida wa Repubulika muri Cameroun.
1231 : Papa Grégoire IX yasabye Conrad de Marbourg gushyira mu bwami bwose yayoboraga inkiko za kiliziya zo kuburanisha abakekwaho ibyaha.
1962 : Hatangijwe ku mugaragaro inama ya Vatikani ya kabiri (concile (…)

Tariki ya 11 Ukwakira ni umunsi wa 284 w’umwaka ubura iminsi 81 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1746 : Muri Autriche hatangiye intambara yahuzaga amoko yiswe iya Rocourt.

1997 : Paul Biya yatsinze amatora ya perezida wa Repubulika muri Cameroun.

1231 : Papa Grégoire IX yasabye Conrad de Marbourg gushyira mu bwami bwose yayoboraga inkiko za kiliziya zo kuburanisha abakekwaho ibyaha.

1962 : Hatangijwe ku mugaragaro inama ya Vatikani ya kabiri (concile Vatican II). Bimwe mu byo yagezeho nuko yahaye umulayiki ijambo muri Kiliziya. Iyi nama ihuza abayobozi bakuru ba kiliziya ni ukuvuga abasenyeri b’isi, abakaridinali na Papa. Iya kabiri yahamagajwe na Papa Jean XXIII yasojwe tariki ya 8 Ukuboza 1965 hariho papa mushya ari we papa Paul VI. Iyi nama yafashwe nk’amateka akomeye yo mu kinyejana cya 20 kuri kiliziya, ifungura imiryango ya kiliziya ku isi igezweho y’ubu. Yageze ku gutuma Kiliziya ishyira hamwe n’amadini n’andi matorero ku isi ndetse n’abantu bose muri rusange.

1990: Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 habaye igerageza rya Jenoside mu Rwanda aho hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi.

2010: Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe yaguye muri Gereza mu gihugu cya Benin azize uburwayi nyuma yo kuhafungirwa akatiwe igifungo cya burundu amaze guhamywa icyaha cya Jenoside, gukangurira abantu kwica yifashishije RTLM, guhohotera no gufata ku ngufu Abatutsi.

2022: Eng. Emile Patrick Baganizi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

2005 : Muri Espagne, umuyaga udasanzwe wangije ibintu byinshi muri iki gihugu.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1804 : Napoléon Louis Bonaparte,igikomangoma cy’u Bufaransa

1884 :Friedrich Karl Rudolf Bergius,umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1931, muri uyu mwaka kandi havutse na Eleanor Roosevelt, umufasha w’uwahozea ri perezida wa Amerika.

1938 : Darrall Imhoff, umukinnyi wa basketball ukomoka muri Amerika

2010: Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe yaguye muri Gereza mu gihugu cya Benin azize uburwayi nyuma yo kuhafungirwa akatiwe igifungo cya burundu amaze guhamywa icyaha cya Jenoside, gukangurira abantu kwica yifashishije RTLM, guhohotera no gufata ku ngufu abatutsi.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1531 : Ulrich Zwingli, wazanye impdinduka muri kiliziya gaturika akagira uruhare mu ishingwa ry’itorero ry’Abapotesitanti. Akomoka mu Busuwisi

1940 : Vito Volterra, umuhanga mu mibare akaba n’umunyabugenge ukomoka mu Butaliyani

1992: Pierre Béghin, umuhanga mu marushanwa yo kurira imisozi ukomoka mu Bufaransa.

2008 : Jörg Haider,umunyapoliti ukomoka muri Autriche.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages